Kigali

Drake yahaye impano idasanzwe umuraperi mugenzi we

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/08/2023 19:14
0


Umuhanzi Drake yageneye impano y'amasogisi umuraperi Fat Joe nyuma yo kuvuga ko nta muntu ujya umuha impano yewe nta muntu n'umwe wari wamuha n'amasogisi.



Mu kwezi gushize, umuraperi  ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika,Joseph Antonio Cartagena uzwi ku mazina ya Fat Joe yatangaje ko agirira ishyari Drake ku bw'ibintu by'ubutunzi afite ariko akaba atamuhamo na kimwe.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko abantu bamenye ko Drake ariwe waguze impeta y'umuraperi Tupac Shakur akayitangaho arenga $1,000,000 ikaza yiyongera ku ndege bwite uyu muhanzi ukomoka muri Canada yibitseho.

Nyamara ubwo Fat Joe yari mu kiganiro live kuri Instagram, yavuze ko ari umunyemari ukorera ubucuruzi kuri murandasi ariwe waguze impeta ya Tupac Shakur hanyuma ayiha Drake.

Icyo gihe umuraperi Fat Joe yagize ati "Muvandi, Nta wampa byibuze n'umuguru w'amasogisi"

Kubera ko nta rwango cyangwa umutima mubi aba bahanzi bari bafitanye, abantu babifashe nk'urwenya kandi koko byari mu buryo bwo kwiganirira no kugaragaza ko Drake ari mu bahanzi bafite agatubutse ndetse akaba anafite ibintu by'agaciro.

Nyuma y'uko byari bitangiye kwibagirana, Umuraperi Joe abinyujije ku rukuta  rwe rwa Instagram yagaragaje amashusho y'impano Drake yamwoherereje hanyuma amushimira kubwo kumuha impano y'amasogisi.

Nubwo Drake yageneye impano y'amasogisi uyu muraperi Fat Joe watangiye gukora umuziki mu mwaka wa 1992, Fat Joe ari mu bafite agatubutse dore ko abarirwa arenga miliyoni enye z'amadorali nk'uko tubikesha Forbes.

Drake we watanze iyi mpano y'amasogisi nyuma yo kubwirwa ko aba yibitseho ibintu by'agaciro gusa, afite umutungo urenga miliyoni $260.


Drake watanze impano y'amasogisi ni umwe mu bahanzi bafite agatubutse ndetse akanambara ibintu by'agaciro cyane ko nta muryango yitaho.


Umuraperi Fat Joe yashimiye Drake kubwo kumuha impano y'amasogisi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND