RFL
Kigali

Byinshi kuri Se wa Kylie Jenner wihinduje umugore ku myaka 66 y'amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/08/2023 12:01
0


Menya byishi kuri Caityn Jenner wahoze yitwa Bruce Jenner, Se w'icyamamarekazi Kylie Jenner, wahoze afite izina rikomeye mu isi ya siporo mbere y'uko yihinduza igitsina.



Caitlyn Jenner ni icyamamare mpuzamahanga wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w'abanyamerika (American Football). Caitlyn Jenner yaciye ibintu mu mwaka wa 2015 ubwo yafataga umwanzuro wo kwihinduza umugore ndetse akanahindura amazina ye dore ko yahoze yitwa Bruce Jenner. Ubwo yihinduzaga igitsina yarafite imyaka 66 y'amavuko.

Mbere y'uko Bruce Jenner yihinduza umugore agasiga ubugabo bwe yari umwe mu bakinnyi b'ibihanganye muri Amerika. Mu mwaka wi 1976 yahawe umudali wa zahabu mu marushanwa mpuzamahanga ya Olympic. Uyu mudali uzwi nka Olympic Decathlon Gold Medal. Uyu yagiye arangwa n’ibigwi byinshi mu kibuga gusa yaje kuhagarika gukina muwi 1996.

Caitlyn Jenner akitwa Bruce mu marushanwa ya olympic mu 1976 akiri umugabo

Atarihinduza umugore Bruce Jenner yashakanye n’abagore 3 barimo Chrystie Jenner babanye mu 1972 kugeza mu 1981. Yashakanye kandi na Linda Thompson mu 1981 kugeza mu 1986, Yongeye ashaka icyamamarekazi Kris Jenner kuva mu 1991 kugeza muri 2015 yihinduje umugore.

Yafashe umwanzuro wo kwihinduza umugore afite imyaka 66 y'amavuko

Ugushakana na Kris Jenner byamugize icyamamare kurushaho dore ko yari ashatse umugore ubyara abana b'abasitari barimo Kim Kardashian, Kourtney Kardashian, Khloe Kardashian n’abandi. Bruce Jenner na Kris Jenner babyaranye abana 2 b’abakobwa nabo bamamaye mu mideli ari bo Kendall Jenner ndetse na Kylie Jenner.

Akiri umugabo yarushinze na Kris Jenner nyina waba Kardashians babyarana abana 2

Nyuma y’imyaka 23 Bruce Jenner abanye na Kris Jenner,muri 2015 nibwo yatangaje ibintu byatunguranye cyane bikanavugwa henshi mu itangazamakuru. Yavuze ko ashaka kuba umugore kuko kuva cyera ari byo yifuzaga nyamara akagira isoni zo kubivuga. 

Icyatunguye benshi nuko yabivuze ashaje dore ko yari afite imyaka 66 y’amavuko. Abana be yareze barimo Kim Kardashian bamusabye ko yakwihangana akaguma ari umugabo kuko n’ubundi amaze gukura nyamara arabyanga.

Ibi byose byabaga byananyuraga mu kiganiro cy'umuryango wabo cyitwa 'Keeping Up With The Kardashian' gusa birangira uyu muryango umwiyomoyeho bituma ahita atangiza icye yise 'Call Me Caitlyn' cyibanze cyane ku buzima bwe nyuma yo kwihinduza umugore. 

Yanasohoye kandi igitabo atangamo ubuhamya bw'uko yabayeho ubuzima bwe bwose yifuza kuba umugore gusa akabura aho abihera. Iki gitabo yacyise ''The Secrets Of My Life''.

Umuryango waba Kardashians wamwiyomoyeho amaze kwihinduza umugore

Mu 2022 umukobwa we Kylie Jenner uri mu banyamideli bakize ku isi, yatangaje ko aterwa agahinda n'uko Se yihinduje umugore ndetse ko yayobewe aho ahera asobanurira umukobwa we Stormi uko sekuru we ari umugore dore ko mu mafoto ya kera ari umugabo naho ubu akaba ari umugore.

Kylie Jenner yababajwe n'uko Se yihinduje umugore

Ku ruhande rwa Kim Kardashian yatangiye kurera akiri muto ubwo yarushinganaga na Nyina, mu 2021 yatangaje ko nubwo atagifitanye umubano mwiza na Caitlyn Jenner kuva yakwihinduza umugore, yavuze ko azahora umukunda kandi amwubaha nk'umuntu wamubereye Se kandi akanamushyingira ubwo yakoraga ubukwe n'umuraperi Kanye West.

Kim Kardashian we yakomeje kugirana umubano mwiza na Caitlyn Jenner

Caitlyn Jenner w'abana 6, yahoze yubashywe cyane mu isi ya siporo gusa biza gusubira inyuma binamuviramo kugawa na benshi ubwo yihinduzaga umugore. Akunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera ibiganiro mpaka akunze kugira kuri televiziyo byibanda kuburenganzira bw'abihinduje ibitsina (Transgenders).

Kugeza ubu amaze kugira imyaka 73 yarahoze ari umugabo waje kwihinduzamo umugore abifashijwemo n’iterambere ry’ubuganga aho bamuhaye ibice by’abagore birimo igitsina,amabere hamwe n’isura. Mu mafoto akurikira ihere ijisho Caitlyn Jenner mbere na nyuma yuko yihinduza umugore:


Mbere na nyuma y'uko Caitlyn Jenner yihinduza igitsina

Benshi batunguwe n'uko yihinduje umugore ashaje


Caitlyn Jenner yahoze yitwa Bruce, aza kurihindura ubwo yihinduzaga umugore

Caitlyn Jenner n'umukobwa we Kylie Jenner

Caitlyn Jenner n'umukobwa we w'umunyamideli Kendall Jenner

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kumwibasira ko nubundi ntacyo yahindutseho kuva yakwihinduza igitsina akimeze nk'umugabo

Caitlyn Jenner w'imyaka 73 wahoze ari umugabo akihinduza umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND