Umuryango w’abubatsi b’amahoro ugizwe n’abantu 14 bishyize hamwe kugira ngo batange umusanzu ku iterambere ry’igihugu ndetse bafatanye n’abandi kubaka u Rwanda. Mu byo bakora harimo no gufasha abana bo mu muhanda, ari nayo mpamvu bamuritse igitabo gikubiyemo amwe mu makuru bakusanije kuri bo, n’igisubizo babona kirambye Leta yafata.
Abubatsi b’amahoro batangiye kwishyira hamwe muri 2010, batangira gukorana n’inzego za leta muri 2013 banahabwa uruhushya rw’igihe gito rwo gukora ku mugaragaro. Bafite intego zigera kuri eshanu zirimo; gutanga ubujyanama no kubaka umuco w’amahoro;
Gufasha
imiryango kubaho neza, gutanga ubufasha mu iterambere no kubaka umuco wo
kwizigama, gukora ubushakashatsi no gufasha abana bo mu muhanda bakiga ku
bibazo byabo ndetse bakabafasha kuva mu buzererezi baba baratewe n’ibibazo
bitandukanye.
Nyuma yo kubona ko
abana bo ku muhanda hari ibyo bakagomye kubona batabona, ndetse ko hari n’urubyiruko
n’abubatse ingo babayeho mu buzima bubi, Abubatsi b’amahoro biyemeje gufasha
leta bagatanga umusanzu wabo.
Umwe mu bashinze Abubatsi b'amahoro asobanura aho igitekerezo cyavuye
Bazubagira Kabera Appoline,
umwe mu bashinze Abubatsi b’amahoro akaba n’umuhuzabikorwa w’uyu muryango
yagize ati: ‘‘Nyuma yo kubona ibibazo bihari, twafashe umwanzuro wo gutanga
umusanzu wacu mu bana, mu rubyiruko, no mu bubatse ingo ushingiye ku bujyanama
no kubaka umuco w’amahoro, ushingiye ku kwiteza imbere mu mibereho ndetse no mu
bushakashatsi.’’
Yakomeje agira
ati: ‘‘Aho tumaze kugera ntabwo ari kure cyane ariko ukurikije imbaraga dufite,
uko tugenda harashimishije. Kuko nk’ubu ngubu niba twishyurira abana 85 biga mu
mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, tukaba dufite abagore barenga 750
twahaye ubujyanama ndetse abagera kuri 70, tukaba twarabahaye igishoro bamwe
baracuruza, abandi barorora, abandi barahinga,…Dufite kandi n’abana twigishije
imyuga; aho bamwe basudira, abandi bagakora inkweto.’’
Abanditsi b'igitabo basobanuye byinshi kuri cyo n'impamvu cyanditswe
Kuri ubu Abubatsi b’amahoro
bamuritse ndetse banagurisha igitabo kivuga ku buzima bw’abana baba mu
buzererezi. Aho bagarutse ku mpamvu zabajyanyeyo bagahunga imiryango yabo
ndetse n’uko basubiye mu miryango. Madamu Bazubagira Kabera Appoline umwe mu
banditse iki gitabo yasobanuye ko ubufasha baha aba bana butagarukira mu
bujyanama gusa.
Ati: ‘‘Ntabwo tugarukira ku bibazo n’ingaruka z’abana baba mu buzererezi ahubwo turakomeza nyuma yo kubaha ubujyanama no kubigisha kubaka umuco w’amahoro, bagasubira mu ishuri no mu miryango. Kiriya gitabo gifitanye isano n’intego zacu, kuko bihurira mu kubaka umuryango nyarwanda.
Umubyeyi ufite umwana uba mu
buzererezi, igihugu gitite abana biyongera baba mu buzererezi nta ejo heza kiba
gifite. Kuko usanga abo bana aribo bongera umubare w’abatazi gusoma no
kwandika, bongera igipimo cy’ubukene kuko ntabwo umwana utararezwe azashobora
kurera abandi. Ni abana baba bateye impungenge ariko bishoboka guhindura.’’
Umwanditsi, akaba ari nawe wabashije gusoma iki gitabo cyose yasangije abandi incamake y'ibikubiyemo
Umunyamakuru Ruziga Emmanuel Masatura niwe wari uyoboye igikorwa cyo gutanga ibisobanuro byimbitse ku gitabo
Akomeza avuga ko banditse iki gitabo bagamije gukusanya amakuru y’icyaganye abana mu buzererezi ndetse n’ikibazo imiryango ifite ariko bagerageza no gutanga umuti, ibyo bibandaho cyane mu bika bya nyuma by’iki gitabo.
Bacyanditse kandi bagamije
gusangiza abandi banditsi, ababyeyi, ibigo by’amashuri n’imiryango imibereho y’abana
bo ku muhanda ndetse n’igisubizo bashobora gukoresha mu guhangana n’icyo
kibazo.
Ati: ‘‘Buri wese yumve
ko kiriya kibazo kimureba nk’uko no mu nama y’umushyikirano babigarutseho ko
ingo nyinshi ziba mu makimbirane zugarijwe n’abana baba mu buzererezi. Kwegeranya
amakuru yimbitse ashingiye ku bushakashatsi, ni ikintu gikomeye twakoze kugira
ngo duhe amakuru abafata ibyemezo kandi tubwire n’imiryango ngo burya
birashoboka gushinduka.’’
Dr. Christine yavuze ko imwe mu mpamvu yamuteye kwandika iki gitabo aruko yibazaga igitera abana bo mu muhanda kuvayo nyuma bagasubirayo
Iki gitabo cyanditswe na Bazubagira Kabera Appoline afatanije na Umumararungu Christine, bakagiha umutwe ugira uti: ‘Kwigira kw’abana bo mu muhanda, igisubizo ku bibazo by’ihungabana,’ kurubu kiri kuboneka mu isomero ry’Ikirezi, ndetse no minsi iri imbere kiraba cyamaze kugera mu masomeri menshi mu Rwanda. Ushobora kandi no kukibona uhamagaye Appoline, akakikugezaho aho waba uherereye hose.
Emmanuel na David batanga ubuhamya bw'aho bavuye n'aho bageze
Bamwe mu bana
bafashijwe n’abubatsi b’amahoro bakabakura ku muhanda, bavuga ko bishimiye
gusubira mu miryango yabo ndetse n’ubundi bufasha bakomeje kubaha.
Byiringiro Emmanuel ahamya ko ashingiye ku ntambwe amaze gutera yizeye kuzagera no ku nzozi ze
Byiringiro Emmanuel, umwe muri abo bana bahinduriwe ubuzima yabwiye Inyarwanda ati: ‘‘Abubatsi b’amahoro twahuye ndi umwana wo mu muhanda ntiga, ariko ubu ngubu ndabashimira ko banyishyuriye ishuri kuva mu mashuri abanza nkaba ngiye gusoza ay’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Bampaye ubujyanama, bambwira ko ibyo ndimo atari
byo, bampindurira ubuzima. Ikintu cyari cyarankuye mu rugo ni ikigare cya
bagenzi bange n’ubukene twari dufite mu rugo kuko mfite mama gusa. Mfite intego
yo kuziga nkarangiza, nkabeshaho mama wange. Ndi no kwiga gusifura mbifashijwemo
n’abubatsi b’amahoro kandi nizeye ko nzajya nsifura mu minsi iri imbere.’’
David nawe ukiri muto yishimira ko yakuwe mu muhanda, agasubizwa mu ishuri, ubu akaba ageze muwa 6 w'amashuri abanza
Hagenimana David nawe
ni umwe muri bo. Yagize ati: ‘‘Ndi umwe mu bana babaga ku muhanda, ariko ubu
ndi umwe mu bakinnyi b’umupira. Mbere nari naravuye mu ishuri nkiga mu mashuri
atatu abanza, nuko turahura baramfasha bansubiza mu ishuri ubu ngeze muwa
gatandatu w’amashuri abanza. Twahuye mfite imyaka 13 ariko ubu maze kugira
imyaka 16, aho ngaho ni Imana yahabaye kuko mu rugo turi bakene.’’
Umuyobozi w'abubatsi b'amahoro yashimiye abitabiriye abasaba gukomeza gufatanya nabo kuko ari igikorwa kireba buri wese
Umuyobozi w’Abubatsi b’amahoro
yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko bakwiye gufataniriza hamwe kuzahura
abana bo ku muhanda, bakarerera u Rwanda.
Yagize ati: ‘‘Mwaje kubera ko mukunda abana ndetse ko mufite n’ishyaka kugira ngo umwana akure neza, azavemo umukozi mwiza. Ubundi iyo umuntu yagwingiye birarushya kugira ngo azashobore gukora ibyo abandi bakora. Turimo rero turafatanya namwe mwese kugira ngo tuzamure bariya bana bazahaye bitewe n’ibibazo binyuranye bituruka mu miryango.
Turabashimira tunabasaba gukomeza gufatanya natwe kugira ngo dufashe bariya bana baveyo nubwo harimo n’abatunanira cyangwa bakadutoroka. Ariko abemeye tukaganira bakabona ibyiza biri imbere bamaze kwanga ubuzima bubi, abo ngabo bashobora kuvamo abantu bazima.
Bamwe basubira iwabo, hari n’abatagira
imiryango tugashakisha aho tuyiboneye tukasubizayo bakongera kunezerwa kuko
turashaka ko abana baseka, babaye abarakare, bashaririwe n’ubuzima.’’
Appoline yibukije abari aho ko kugura iki gitabo ari ugufasha abana bo mu muhanda no gushyigikira ibikorwa bitandukanye by'uyu muryango
Appoline yavuze ko
kugura kiriya gitabo ku mafaranga arenze ibihumbi bitanu cyangwa birindwi
gisanzwe kigura, ari ugushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere
abana bo ku muhanda n’ibindi.
Ati: ‘‘Iyo uguze iki
gitabo ijana ku ijana uba uteye inkunga bariya bana, uba uteye inkunga ba
bakobwa babyariye iwabo, kuko bariya bakobwa tubabona mu rwego rwagutse rwa ba
bana babo. Agaciro kose waha iki gitabo wakigura bitanu, icumi, mirongo itanu,
cyangwa amadorali ijana, umufuka ajyamo ni umwe wagenewe biriy bikorwa byose
mwahoze mutubaza uko bikorwa.’’
Uyu muryango kandi, urahamagarira ababishaka bose kuwinjiramo bakiyongera mu mujishi bagahekera u Rwanda cyane ko nta kiguzi bisaba kuwinjiramo, keretse umutima wo gufasha gusa mu bikorwa bitandukanye bagira, birimo n’amakipe atatu y’umupira w’amaguru ari mu byiciro bitatu aribyo kuva ku myaka 10-12, 13-15 na 16-20 ari nayo yiyandikishije mu kiciro cya gatatu kurubu ikaba ihagaze ku mwanya wa kabiri.
Mu
bindi bikorwa Abubatsi b’amahoro bateganya gukora, harimo no kubaka ahantu
hanini harimo amashuri, sitade n’izindi nyubako zabo bwite, ndetse no kugura
ibikoresho bitandukanye bikenewe ngo intego bihaye zikomeze kugerwaho.
Umuyobozi wa gahunda
Abarimo abatoza b'ikipe y'abana bakuwe ku muhanda
Umurongo bifashisha mu guhindura abana bo ku muhanda buhoro buhoro
Abitabiriye bagize umwanya uhagije wo kubaza ibibazo ku gitabo, gutanga ibitekerezo no kugura igitabo
Abari aho bari bishimiye kugura igitabo
Kanda hano urebe andi mafoto y'uko igikorwa cyo kumurika igitabo cyagenze
AMAFOTO: Freddy Rwigema - inyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO