Umuhanzikazi w'icyamamare, Ariana Grande ntashaka gusubirana n'umugabo we, Dalton Gomez ukomeje gukora iyo bwabaga ngo ahagarike gatanya yabo.
Hashize iminsi mike bimenyekanye ko umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Ariana Grande yamaze gutandukana n'umugabo we Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Aya makuru ubwo yatangazwaga kandi, Ariana Grande yari amaze kugeza impapuro zisaba gatanya mu rukiko. Ariana na Dalton batandukanye mu Ukwakira kwa 2022, baza kurekeraho kubana muri Mutarama uyu mwaka.
Ntibyatinze kandi bimenyekana ko uyu muhanzikazi atigeze atinzamo dore ko yamaze kubona undi mukunzi mushya witwa Ethan Slater bari no gukinana filime ya Disneyland yitwa 'Wicked'. Ibi bikaba byaratangaje benshi kuba Ariana Grande yatangiye gukunda ntagihe kiracamo atandukanye n'umugabo we Dalton Gomez.
Ariana Grande yatandukanye na Dalton Gomez bamaze imyaka 2 barushinzeKuri ubu, Dalton Gomez w'imyaka 27 wifuza gusubirana n'uyu muhanzikazi, yagiranye ikiganiro na US Weekly maze atangaza ko Ariana Grande atifuza ibyo kwiyunga kandi ko yakuyeho uburyo bwose bwatuma bavugana (Communicatio). Dalton yagize ati ''Ariana yamaze gukuraho uburyo bwose nshobora kumuvugisha. Ubu duhuzwa n'abanyamategeko bacu kandi akomeje gushaka ko gatanya yihuta''.
Dalton Gomez yatangaje ko yakoze ibishoboka ngo yiyunge na Ariana Grande ariko bikaba iby'ubusa
Yakomeje agira ati ''Kuva mbere twatangira kugirana ibibazo na nyuma yaho dutandukaniye, namusabye ko twakwitabaza 'Marriage Therapists' bakadufasha gukemura ibibazo byacu gusa ntiyabyemera. Nagerageje gukoresha nyirakuru we kuko nzi ko bakundana cyane musaba ko yatwunga. Ibyo byose Ariana yarabyanze abwira ko ashaka gatanya. Ndifuza kurwanirira urugo rwacu ariko we ntabishaka''.
Gomez kandi yavuze ko uyu muhanzikazi ntakindi yifuza kitari gatanya, kandi we yifuza ko bayihagarika
Dalton Gomez atangaje ibi, mu gihe ikinyamakuru Hollywood Life giherutse gutangaza ko Ariana Grande yanze icyifuzo cy'urukiko cyamusabaga ko yabanza kugerageza kwiyunga na Dalton nk'uko yabimusabye kandi bakajyana ahatangirwa inama z'abashakanye. Ibi ariko nabyo Ariana ntiyabikoze ahubwo yahise atanga indi nyandiko ivuga ko icyo yapfuye n'umugabo we kidafite umuti watuma basubirana.
TANGA IGITECYEREZO