Kigali

Ibya Prince Harry n'umuryango we byafashe indi ntera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/08/2023 9:12
0


Nyuma y'imyaka itatu Prince Harry yikuye ku nshingano ze akiyomora ku muryango w'ibwami, kuri ubu izina rye ry'icyubahiro ry'igikomango cy'Ubwongereza yaryambuwe.



Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati y'umuryango w'ibwami na Prince Harry bamaze igihe batumvikana kuva mu 2020 ubwo iki gikomangoma n'umugore we Meghan Markle biyomoraga ku muryango w'i Bwami ndetse Harry akegura ku nshingano ze ndetse agahita yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Mutarama uyu mwaka, byatangajwe ko Umwami Charles wa III yababajwe nuko Prince Harry yanze kugaruka mu nshingano ze ndetse anasaba ko Harry yakwamburwa izina ry'icyubahiro rya cyami mu gihe atagishaka kugira aho ahurira n'umuryango we. Ibi bikagendana n'umuryango we wose urimo Meghan Markle n'abana babo.

Prince Harry yambuwe izina ry'icyubahiro rinahanagurwa ku rubuga rw'ibwami

Nk'uko urubuga rwa cyami (Royal Website) ikunze gutangaza impinduka zabaye i Bwami, kuri ubu rwamaze gutangaza ko Harry yambuwe izina ry'icyubahiro rya HRH (His Royal Highness) ndetse izina rye rishyirwa ku ndiba munsi y'abandi bose mu gihe ryazaga ku mwanya wa gatatu mu banyacyubahiro b'ibwami.

The Independent UK yatangaje ko iki ari ikimenyetso cya mbere cy'umuryango w'imbwami cyo gucisha amazi cyangwa gusuzuguza Prince Harry nyuma y'uko yasabwe kenshi ko yagaruka ku nshingano ze nyamara akabyanga. Ibi kandi bishyizwe mu bikorwa nyuma y'uko mu 2020 mbere yitanga rya Queen Elizabeth II yari yasabye ko Prince Harry yakwamburwa amazina y'ibwami kuko atakigandukiye ingoma.

Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka irenga 4 Prince Harry arebana ay'ingwe n'umuryango we byumwihariko umuvandimwe we Prince William. Ibi byatijwe umurindi n'igitabo yasohoye yise 'Spare' kirimo amabanga y'i Bwami ndetse na filime ye na Meghan yaciye ibintu kuri Netflix nayo yerekanye uburyo uyu  umuryango  wafashe nabi Meghan Markle.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND