Kigali

Ababyeyi: Ibyo wakorera umwana wawe akiyumva nk'udasanzwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/08/2023 7:55
0


Umwana wawe ntabwo asanzwe, muri make ni imbaraga z'ejo hazaza ariko nk'umubyeyi usabwa kubigiramo uruhare kugira ngo abashe kugira aho agera.Muri uku kugira ngo utume agira aho agera , hari ibikorwa bikwiriye kukuranga kuri we.



Abavandimwe be bashobora kuba bamufata uko bishakiye nyamara wowe nk'umubyeyi we ba indorerwamo ye yisangamo kugira ngo nawe atavaho yitakariza icyizere nk'uko byemejwe na Laura Kauffman umuhanga mu kwita kubana mu kigo cyitwa Menlo Park.

Uyu yagize ati:" Ni ukuri , abana bose ntabwo bakunda kubahiriza amategeko yo mu rugo ndetse bakunda gusembura ababyeyi babo ariko bikaba inshingano z'ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo neza bigendanye n'ibyo babashakaho".

Dr Kauffman, yongereyeho ati:" Inshingano zacu nk'ababyeyi , ni ugukunda abana bacu ntacyo twitayeho, bikadufasha kubaha imbabazi".

ESE NI IBIHE BINDI USABWA GUKORA NK'UMUBYEYI ?

1. Iteka nimujya muganira ujye wita kumureba mu maso.

2.Mujye mumarana igihe kirekire.

Iyi umaranye igihe n'umwana wawe bimwerekako adasanzwe kuko abona ko afite amahirwe abandi badafite.

3.Ujye umubaza ibibazo bimwereka ko umwitaho.

Urugero, ushobora kumubaza uti:" Ese ishuri ryagenze gute ?", amasomo yagenze neza ? n'ibindi.

4.Ujye ukunda icyo akunda.

Umwana wawe niba afite ibyo akunda, nawe ukwiriye kubikunda kugira ngo ubone uko umufasha kubigeraho.

Isoko: Parents 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND