Umulisa Cynthia uri mu bahize abandi muri RSW Talent Hunt 2023 yahembye miliyoni 10 Frw, yakabije inzozi akora indirimbo ya mbere yise “Ni Yesu” yasohokanye n'amashusho yayo.
RSW Talent Hunt 2023 yegukanywe na Twizerimana Christopher wahembwe miliyoni 10 Frw, yitabiriwe n’abanyempano batandukanye barimo Umulisa Cynthia uri no mu bitwaye neza dore ko yabaye uwakunzwe cyane muri iri rushanwa (People’s Choice Award).
Mu bihembo byahawe Umulisa Cynthia harimo kuba Ambasaderi w’iri rushanwa, kurebererwa inyungu mu muziki na Rise and Shine World Inc, ndetse yanashyikirijwe sheki y’amafaranga y’amanyarwanda agera kuri Miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw).
Nyuma y’uko iri rushanwa rirangiye, uyu mukobwa w’impano itangaje yamaze kwinjira mu muziki mu buryo bweruye ashyira hanze indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo yakoze abifashijwemo na Jam Global Music ikorana bya hafi na kompanyi itegura RSW Talent Hunt.
“Ni Yesu” yayanditse akomoye inganzo muri Bibiliya muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.
Ni indirimbo yakozwemu buryo bw’amajwi na M. Prosper, amashusho afatwa na Musinga atunganywa na Cyusa. Cynthia aririmba iyi ndirimbo agaragiwe n’abaririmbyi b'abahanga barimo Felix, Diane, Laurence, Danny, Eliza, Dieu Merci na Tuza.
Aririmbamo ko Yesu ari uwo gushimwa kuko yamukunze urukundo rutangaje. Ati “Ni Yesu wanshunguye nta kiguzi ntanze”. Avugamo impamvu 7 zimutera gushima Imana, iya mbere akaba ari uko iyo yakiraniwe, Yesu aramubabarira, iya kabiri ni uko amukiza indwara ze zose.
Mu kiganiro inyaRwanda, Umulisa Cynthia utuye i Kigali – Kacyiru, akaba asengera muri Revival Fellowship, yavuze ko avuka mu muryango w’abana 7, akaba afite ababyeyi bombi, ‘Role model’ we ni Yesu kuko yifuza gutera ikirenge mu cye.
Cynthia yiga mu kigo cyitwa Church of God High school akaba yiga “Culinary Arts”. Impano yo kuririmba, yayiyumvisemo agitangira kumenya ubwenge, gusa yayishyize mu bikorwa mu 2020. Ati “Ndashima Imana cyane kuko zimwe mu nzozi zanjye nazigezeho kandi abantu bari kuyakira neza”.
Yakomoje kuri Kompanyi iri kumufasha mu bijyanye n’umuziki, ayishimira ko yamuhaye kongera kwiyumvamo ko ashoboye “kandi ituma inzozi zanjye ziba impamo”. Yavuze ko ibyerekeye amasezerano bafitanye “biguma ari ibanga hagati yacu”.
Uyu mukobwa ukiri muto ariko mugari cyane mu mpano yo kuririmba, avuga ko yifuza kugera ku rwego rwiza umuntu wese ahora yifuza cyangwa arota iyo ari gukora ikintu. Ati “Mu by'ukuri ndifuza ko ibindimo biciye mu butumwa bwiza bwa Yesu bizagera kure yaba ku bemera Imana ndetse n’abatayemera, bityo bikabemeza kwemera Imana”.
Yavuze ko amaturufu abona azamushoboza kubigeraho “ni ugutwara Yesu muri njye byonyine”. Yongeyeho ati “Kuko indogobe ntiyabaye insitari ngo isasirwe imikindo kuko ari indogobe ahubwo yasasiwe imikindo kuko ihetse Yesu”.
Gutwara Yesu muri we niyo turufu izamufasha kugera i Bwami no kuhaguma
Arashima Imana kuba inzozi ze zibaye impamo akaba ashyize hanze indirimbo ya mbere
"Ni Yesu" niyo ndirimbo imwinjije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Cynthia Umulisa avuga ko afatira icyitegererezo kuri Yesu
Ari mu banyempano batanga icyizere mu muziki wa Gospel mu Rwanda
Cynthia avuga ko yatangiye gukunda umuziki kuva kera akimenya ubwenge
Aherutse kwitwara neza mu irushanwa ry'abanyempano mu muziki wa Gospel
TANGA IGITECYEREZO