Umuhanzi ukomeye muri Nigeria Skales , yasobanuye impamvu yarwanye na Kizz Daniel bari murugo rwa Timaya mu Mujyi wa Lagos muri iki gihugu.
Raoul John Njeng- Njenga wamamaye nka Skales , yagaragaje ishusho y'ukuri ku mirwano yabaye hagati ye na mugenzi we Kizz Daniel ubwo bari mu Mujyi wa Lagos.Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Beat 99.9 FM , mu Mujyi wa Lagos.
Uyu muhanzi Skales , yagaragaje ko icyabimuteye ari inzoga yari yanyoye zatumye akora ibidakorwa.
Skales yagize ati:" Kizz Daniel ndamusaba imbabazi , nukuri nari nasinze pe , kandi ririya joro nari meze nabi, mfite n'uburakari. Ntabwo byari ngombwa ko turwanira munzu ya Timaya".
Yakomeje agira ati ''Kiriya gihe nari nasinze , sinzi ibyakurikiye uwo munsi ariko.Ndabasaba imbabazi abantu bose".
Kizz Daniel yasabwe imbabazi
Isoko: Gistreel.com
TANGA IGITECYEREZO