RFL
Kigali

Bisa no kwinangira! FERWAFA yirengagije isomo ry’i Nyamirambo na Huye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:9/08/2023 12:30
1


Weekend ishize yagaragaje ko iyo Umuziki wunze ubumwe na Ruhago abafana barushaho kuryoherwa ndetse bakaniyongera , akaba ari ibintu byagakwiye gusigira isomo FERWAFA cyane ko byagiye binakorwa mu marushanwa akomeye nka UEFA Champions Leage.



I Huye abahanzi bahawe akazi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ya Mukura VS

 

Ku itariki 5 Kanama 2023 muri parikingi (parking) ya Stade mpuzamahanga ya Huye habereye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Mukura Victory Sports imaze ishinzwe. Ni igitaramo cyamanuye abahanzi b’amazina akomeye ba hano i Kigali bamanukana n’abafana bari bagiye kwinezereza muri uriya mujyi wa Huye usanzwe utajya ugira ibihe byo kwinezeza nk’uko byahoze mbere y’uko Kaminuza nkuru ihuzwa ikaba imwe.

Nk'uko twabigarutseho mu nkuru zacu ,ni ibintu byatanze umusaruro cyane kuko  uretse ibyishimo no kuruhande rw'abafana , umubare wariyongereye cyane ko  hari abaje baje kwirebera  abahanzi bakunda ndetse bikongera n'ubusabane mu bantu b'ingeri zitandukanye

Mu bahanzi  bari batumiwe  muri  iyi Sabukuru ya Mukura VS , ni Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Bushali na Okkama batanze ibyishimo  ndetse na  Bushali   wagombaga  kuririmba nyuma y’abandi bahanzi  bivugwa ko atabashije kuboneka ku rubyiniro kubera ko  yasomye  kuri ka manyinya akizhirwa.

I Huye  ruhago zasomejwe umuzika ,amata abyara amavuta

 Kuri  uyu munsi , Amatike abafana bishyuraga kureba umukino yari hamwe n’amafaranga yo kureba igitaramo. Ahasanzwe bishyuye 2000 (Frws), ahisumbuye bishyuye 5000 (Frws), abiyubashye 10,000 Frws abanyacyubahiro  bagwije ubutunzi  bishyuye 15,000 Frws (VVIP).

Iyi Sabukuru kandi yahaye akazi abavanga imiziki n’abashyushyarugamba. Ndetse n’abakodesha ibyuma birangururamajwi (sounds) nabo uriya munsi wasize bamwenyura. Igitaramo gitanga akazi ku bantu benshi kidasize no gutanga ibyishimo utabona icyo ubigura.

 

Rayon Sports Day yatanze akazi kuri Platin P na Ariel Wayz

 

Uyu munsi witiriwe Gikundiro nawo wasize abahanzi Platin P “Baba” na Ariel Wayz bamwenyura bitewe nuko babashije gukirigita ifaranga ry’aba Rayon. Ni ku itariki 05 Kanama 2023 ubwo Rayon Sports yakinaga na Kenya Police Fc, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Wari umunsi w’ibyishimo ku bafana b’iyi kipe bivugwa ko ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda nubwo kugeza ubu nta mibare ibigaragaza usibye ibimenyetso byigaragaza iyo yakinnye.

 

APR FC izakina na Rayon Sports

 

Ku itariki 12 Kanama 2023 APR FC izasakirana na Rayon Sports bahatanira Super Cup. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium gusa  nta muhanzi watangajwe   uzasusurutsa  abazitabira umukino   haba  mbere ,hagati cyangwa nyuma yawo.


Uyu mukino w’ishiraniro ntabwo abahanzi batekerejweho kandi twamaze kubona ko Footbal n’umuziki ari impanga zidasigana. Aha rero niho abayobora FERWAFA bakwiriye kwicara muri iyi minsi itatu isigaye bakararanganya amaso bagafata umwanzuro ku buryo hariya i Nyamirambo ahasanzwe habera ibitaramo hakubakwa urubyiniro noneho abavuye muri stade batsinzwe bakanyurayo bagacinya akadiho bakiyibagiza ibyababayeho.


 Ariko rero abazaba batsinze nabo bakwiriye gukomerezayo bakishima bisendereye kuko bazaba nubundi bakeneye gukomeza kunezerwa. Igishoboka hano ni uguha akazi abashyushya rugamba, abavanga imiziki, abahanzi n’ababyinnyi nta mpamvu yo kubasiga dore ko basigaye nabo batanga ibyishimo rimwe na rimwe bari kumwe n’abahanzi cyangwa se ari bonyine. Aho Isi yateye imbere usanga imikino ya nyuma bateganya umuhanzi. 


Mwarabibonye igihe Burna Boy yandika amateka ku mukino wa nyuma uhuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’uburayi ‘UEAFA Champions Legue’. Yafatanyije na Anitta wo muri Brazil. Burna Boy yataramiye abarenga 75,000ku mukino wabereye Istanbul muri Turkiya. Yishyuwe arenga gato miliyali 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuko ni miliyoni 2 z’amadolali. Ni umukino wahuje Manchester City yo mu Bwongereza na Inter de Milan yo mu Butaliyani.


Tugarutse  hano mu Rwanda , birazwi ko  iyo APR FC yahuye na Rayon Sports , ibintu biba ari ibicika  kuko ari amakipe yicara ahanganye kandi akaba afite abafana benshi, bivuze ko  uyu mukino  hateguwe  umuhanzi nta gihombo   kuko Amatike  yazagurwa  n'abaje kureba umupira hiyongereho n'abaje  kwirebera umuhanzi bafana , ibyishimo byikube kabiri.


 Burna Boy yahawe miliyoni $2 mu mikino ya nyuma ya UEAFA CHAMPIONS LEAGUE

Wabaye ku itariki 10 Kamena 2023. Ntabwo ari hano gusa bahaye akazi abahanzi kuko mu mikino isoza shampiyona yo muri Amerika izwi nka Super Bowl abahanzi bahabwa akazi mu bizwi nka ‘Half Time show’ aho ibyamamare bihabwa umwanya bigataramira abafana baba baje kwigadadura. Bigenda byerekana isano muzi iri hagati y’imikino n’ubuhanzi. Ariko rero na hano I Kigali bimaze kuba umuco ku mikino ya Basketball ibera muri BK Arena aho usanga abahanzi batandukanye batekerezwaho bagahabwa akazi. 


Ntibyakarangiriye aha kuko no gutangiza shampiyona zose yaba Baskteball, Handball, Football, amagare n’indi mikino ntarondoye bakagiye bibuka ko umuziki ari umuti uvura agahinda n’umubabaro ku buryo hateganywa ibitaramo. Ndetse no ku munsi wo gutanga igikombe cya shampiyona y’umupira w’aguru mu Rwanda bakagiye bategura ibitaramo biha umwanya abahanzi. Uwaguze itike yo kureba umupira agakomereza mu gitaramo akidagaduro ndetse n’abacuruza ibisembuye, ibiryo bakaboneraho gukirigita ifaranga.


Okkama yakirigise ifaranga rya Mukura


Chriss Eazy yahawe akazi na Mukura


Juno Kizigenza ntazibagirwa umunsi Mukura yizihizaho isabukuru y'imyaka 60


Platini P'Baba' yaririmbye muri Rayon Sports Day yabaye ku itariki 05 Kanama 2023


Ariel Wayz yahawe akazi ku munsi w'Igikundiro

                INKURU WASOMA

Bushali yarabuze mu gitaramo cyabereye i Huye

 

Akayabo Burna Boy yahawe

Umunsi wa RAYON SPORTS DAY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIZIMANA Michel1 year ago
    Igitekerezo cyari cyiza ariko rwose Nakwibutsaga ko umukino wa Apr Na Rayon utagombera ibiwuherekeza wo ubwayo ni umuziki n'umupira icyarimwe





Inyarwanda BACKGROUND