Kigali

Hamenyekanye akayabo Burna Boy yishyuwe mu gitaramo cya UEFA Champions League

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2023 11:20
0


Nyuma y'iminsi micye Burna Boy aciriye agahigo ko gutaramira abantu ibihumbi 75 mu gitaramo cya UEFA Champions League, hamenyekanye akayabo uyu muhanzi yishyuwe muri iki gitaramo yanditsemo amateka.



Amakuru yizewe avuga ko umuhanzi wo muri Nigeria, Damini Ogolu uzwi nka Burna Boy yinjije miliyoni 2 z'amadolari ku gitaramo cyo ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ni ukuvuga ko yahawe arenga gato Miliyari ebyeri z’amanyarwanda.

Nk’uko amakuru y’ikinyamakuru  Mandy News abitangaza, Burna Boy yahembwe miliyoni ebyeri z’amadolari. Uku kwishyurwa umurengera bishimangira izamuka ry’umwuga wa Burna Boy n’agaciro ibigo n’imiryango ikomeye ku isi yose biha abaririmbyi bazwi kugira ngo bakore ibintu bitakibagirana. Byerekanye kandi imbaraga z’umuziki mu kwamamaza ibyabaye n’ibirango (brands).

Burna Boy yishyuwe miliyoni 2 z'amadolari mu gitaramo yakoreye mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Nk'uko aya makuru abigaragaza, Burna Boy yishyuwe miliyoni ebyeri z’amadorali, ndetse ngo ni  amwe mu mafaranga menshi yishyuwe mu bitaramo bya muzika mu birori by'imikino.

Kuba Burna Boy yarataramye muri UEFA Champion League akanishyurwa miliyoni ebyiri z'amadorali, byashyizeho urwego rushya. Ni intambwe ikomeye ku bahanzi bo muri Afurika, kandi bizaba bishimishije kubona uburyo bizagira ingaruka ku bwishyu no ku mikorere y'abahanzi mu bitaramo mu bihe biri imbere.

Burna Boy akomeje gutumbagiza umuziki nyafurika

Igitaramo cya Burna Boy muri UEFA Champion League, ntabwo ari igitaramo gusa, ahubwo ni na gihamya yo kuzamuka no gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga kwa Afrobeats, twavuga ko ihetswe n’uyu mugabo n'abagenzi be barimo Davido na Wizkid. 

Ariko ibirenze ibyo, byagaragaje isano ikomeye iri hagati y’umupira w’amaguru n'imyidagaduro, aho umuziki ugenda uhabwa intebe mu mikino ikomeye.

Aya mafaranga Burna Boy yishuwe kandi araza gutuma igiciro cye nk'umuhanzi kizamuka mu bitaramo, aho ashobora kuzajya yishyurwa akubye kabiri ariya mu bitaramo mpuzamahanga azajya atumirwamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND