RFL
Kigali

Juno yategerejwe isaha n'igice, Bushali ntiyaririmba: Udushya mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 60 Mukura imaze

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/08/2023 8:26
0


Nk'uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Huye muri parking ya sitade mpuzamahanga ya Huye, habereye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ikipe ya Mukura Victory Sports imaze ishinzwe.



Mu karere ka Huye haraye habereye igitaramo cyo kwishimira imyaka 60 ikipe ya Mukura Victory Sports imaze iha ibyishimo abaturage bo mu karere ka Huye.

Muri iki gitaramo cyatangiye gitinze cyane, hagaragayemo udushya twinshi cyane dore ko abitabiriye iki gitaramo batarebaga abahanzi baje kureba kuko bari kure cyane y'urubyiniro.

Abaguze amatike ya VIP batashye nyuma y'umukino kuko uretse kuba batari kubona ibyicaro bihwanye n'agaciro k'amafaranga batanze, ntabwo bari kubona aho bakandagira dore ko umukino wagiye kurangira ahari kubera igitaramo huzuye.

Amatike abantu baguze bazi ko bazaba bari ahantu heza, ntacyo byamaze kuko buri wese yahagararaga aho abonye kandi kure cyane y'urubyiniro. 

Iki gitaramo cyatinze ku rwego ruteye agahinda kuko byari biteganyijwe ko gitangira saa kimi n'imwe ariko gitinda gutangira ku buryo cyagiye gutangira abantu bagihagaze ndetse n'abafite umutima woroshye bahise bataha.

Si ibyo gusa, iki gitaramo cyitabiriwe n'abana benshi cyane kubera gutinda cyane byatumye abantu bakuru benshi bitahira hasigara abana benshi. 

Okkama wabanje ku rubyiniro, byasabye ko aza mu bafana kugira ngo abantu bashyuhe kuko kuririmbira ku rubyiniro byasaga nko kumwumvira kuri radio dore ko abantu bakumiriwe kugera hafi y'urubyiniro.

Juno Kizigenza yamaze iminota irenga 45  ategerejwe ariko yabuze, nyuma ni bwo MC Tino yagarutse ku rubyiniro arongera avuga ko agiye kuza ariko nabwo biba iby'ubusa amara indi minota igera 30 atari yaza, hanyuma  Mc Tino agaruka guhamagara Juno ku nshuro ya gatatu abona kuza. 

Nyuma yo kubona ko kubona umuhanzi uhagaze ku rubyiniro ari ingorabahizi,  barekuye abantu begera urubyiniro bituma Juno ahita yigarurira imitima y'abafana mu buryo bworoshye cyane kuko abafana be bamurebaga uko babyifuza.

Ubwo umuhanzi Juno yaririmbanaga na Dj Sonia indirimbo Away, Juno yakoresheje microphone itavuga ku buryo iyo bazimyaga ibyuma ijwi rya Juno ritumvikanaga.

Abantu baje gutaha bijujuta ubwo MC Tino yababwiraga gutaha kandi bari bategereje kubona umuhanzi Bushali ndetse ntibatangaza n'impamvu ataririmbye.


N'ubwo Juno yaje ku rubyiniro yarambiranye, yazibye icyuho cya Bushali utabonetse


Ubwo Juno yaririmbanaga indirimgo Away, indangururamajwi yakoreshaga ntabwo yavugaga


Okkama yagowe no gushyira abantu muri "mood" kubera ko bari bakonje bamaze igihe kirekire bategereje ko igitaramo gitangira


Chriss Eazy yakomereje mu mujyo wa Okkama wo gusanga abantu ahantu bari bahagaze


Abafana babashije kugira umutima ukomeye, batashye bishimye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND