Burna Boy yaririmbishije ibihumbi 75 by’abafana bitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ururimi rw’iki-Igbo n’iki-Yoruba abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Last Last’, ‘Plenty’ n’izindi.
Umuhanzi Burna Boy ukomoka muri
Nigeria yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika utaramye ku
mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, wahuje Man City na Inter Milan ku
mu goroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023.
Uyu mukino wari witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru
mu Isi hose, wahuruje abafana barenga ibihumbi 75 bakoraniye muri Sitade
Atatürk Olympic iherereye Istanbul muri Turukiya bihera ijisho uburyo Man City
itsinda 1-0 Inter Milan mu buryo butari bworoshye.
Burna Boy na Anitha umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku mugabane w’Amerika y’Epfo by’umwihariko
mu gihugu cya Brazil nibo bafunguye ibyishimo by’aba bafana mbere y'uko Man City
ihetswe n’abakinnyi bakomeye barimo Erring Haaland n’abandi yegukanye iki
gikombe, ikigereka ku cya Shampiyona y’Ubwongereza [Premier League] ndetse n’icya
FA Cup.
Ageze ku ndirimbo ‘Last Last’ yaciye uduhigo dutandukanye, mu mashusho
yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abafana bayiririmbye ijambo ku rindi nubwo
abenshi batumva indimi z’iki-Igbo, n’iki-Yoruba ndetse n’icyongereza k’iki-Pidgin
[Kivanze n’ururimi gakondo] yaririmbwemo.
Abafana kandi bishimiye indirimbo ‘Plenty’ n’izindi ziri kuri album ye nshya ‘Love
Damini’ bikomeje gushimangira ingingo y'uko umuziki ubwawo ari uririmi
mpuzamahanga.
Nyuma yo gutarama ubwo yari ku meza y’Ubusesenguzi hamwe n’abanyabigwi
mu mupira barimo Thierry Henry, Jimmy Carragher na Micah Ricards yavuze ko
atifuzaga ko Man City itsinda kubera ko afana mukeba wayo.
Yagize ati” Ndi umufana wa Man United kandi sinifuzaga ko Man City itsinda ariko
nta kundi. Abafana banyakiranye ibyishimo.”
Burna Boy aciye aka gahigo nyuma y'uko mukuru we mu muziki David Adeleke
wamamaye nka Davido nawe ukomoka muri Nigeira , yataramiye abarenga ibihumbi 90 bari bakoraniye muri sitade
ya Lusail Iconic Stadium yo muri Qatar aho bari
bitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wahuje Argentina na France.
Iki gihe Davido yabaye umuhanzi wa mbere muri Nigeria wari uciye aka gahigo naho
ku mugabane w’Afurika abarimo Youssou N’Dour wo muri Senegal na Angelique
Kidjo ukomoka muri Benin nibo babimburiye abandi gutaramira abafana bangana
batyo mu gikombe cy’Isi.
Burna Boy yaririmbishije abarenga ibihumbi 75 b'abazungu indimi z'iwabo muri Nigeria zirimo Iki-Igbo n'iki-Yoruba
Anitha umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Amerika y'Epfo na Brazil yari mu btaramiye abafana ibihumbi 75 bitabiriye EUFA Champions League
Uyu mukino warangiye Man City itsinze 1-0 Inter Milan yegukana igikombe cya EUFA Champions League ku nshuro ya mbere
Davido yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Nigeria wataramiye abarenga ibihumbi 90 bitabiriye umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi muri ruhago m 2022
TANGA IGITECYEREZO