RFL
Kigali

Isabukuru ya Mukura: I Huye umuziki ugiye gusomezwa umupira w'amaguru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/08/2023 16:21
0


Mukura Victory Sports yateguye umunsi wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ibonye izuba, aho hazaba ari ibyishimo by'ubugira kabiri mu bahanzi bazataramira abazaba bitabiriye ibi birori.



Usibye abantu bazaba bashaka ibyemeze b'ubutaka bazaba bahuze, abarwayi dusenga dusaba Imana ngo iborohereze, kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade y'Akarere ka Huye umwitero uraba uri hejuru mu mashyi no mu mudiho nyuma y'uko  ibyishimo by'umupira w'amaguru bivanzwe n'umuziki ugezweho muri rubanda nyamwinshi.

Ni umunsi uzatangira hakiri kare kubera ibikorwa biteganyijwe, aho kuva ku isaha ya saa 10:00 amikipe ya Radio Salus izaba yinjiye mu kibuga ikina n'abafana ba Mukura Victory Sports. Nyuma yaho  hazakurikira umukino w'abakozi b'akarere na bamwe mu bayobozi ba Mukura Victory Sports. Nyuma yaho sitade mpuzamahanga izakira ibirori bidasanzwe ndetse byatunguranye ku munota wa nyuma.

Hazatangira umukino uhuza abanyamakuru ba Radio Salus abahakoze n'abakihakora, bakina n'abafana ba Generation MVS

Mu ijoro ryatambutse, nibwo hamenyekanye ko Mukura izahura n'ikipe ya APR FC kuri uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Mukura imaze ibonye izuba. Ubusanzwe byari biteganyijwe ko kuri uyu munsi Mukura izahura n'ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania ariko birangira byanze.

APR FC kuri uyu wa Gatandatu yagombaga guhura na Kiyovu Sports, ariko umukino wahise usubikwa, umweru n'umukara bafata umwanzuro wo kwerekeza i Huye.  Kuva ku isaha ya saa 15:00 PM APR FC nk'ikipe yasuye izaba itangije umukino w'amateka, aho aya makipe akunze guhangana ka kahava.

Igikombe cy'amahoro cya 2018 Mukura ifite yagitwaye itsinze Rayon Sports ariko yari yatsinze APR FC muri 1/2 

Aho tugereye aha, ku ruhande rw'abanyamuziki, bazaba bari gusomeza umupira w'amaguru imvange ya DJ Sonia uzaba ari kuvanga Umuziki w'amoko yose.

Ibyishimo rero bizagwa mu rushinge nyakuri, ubwo ku rubyiniro MC Tino azaba ahamagaye Okkama ku ndirimbo ze abenshi bakunda. Chris Easy  azaza amukorera mu ngata abaza uko abafana bamerewe ari nako indirimbo Inana izaba imuvugiramo,Juno Kizigenza umwe mu bahanzi bazi umupira w'amaguru ku rwego ruhagije, azaba ari muri Sitade Huye ku gitaramo cye cya mbere azaba ahakoreye. Bushali umwe mu bahanzi bakunze gusozera intumwa n'abahanuzi mu bitaramo ni ,umwe mu bazakerereza abagenzi. 

Abazi sitade ya Huye abicara mu mbavu z'imyanya y'icyubahiro bazishyura ibihumbi 2000 Frw naho ahagereye icyubahiro bishyure ibihumbi 5000 Frw, mu cyubahiro bishyure ibihumbi 10000 Frw, naho mu cyubahiro gikuru, abazahicara bizabasaba ibihumbi 15000 Frw.


Juno Kizigenza abafana be baramutegereje cyane aho azabazwa niba koko yarasubiranye na Ariel Weyz 

Bushari ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi ndetse akagira akarusho ko gukundwa n'ingeri zose 

Umuhanzi Chriss Eazy azaririmba abicaye hafi y'Akarere bamwumve


Umuhanzi Okkama araba ari i Huye kuri uyu wa Gatandatu 

DJ Sonia niwe uzaba uhuza inseko y'umupira w'amaguru n'inseko y'umuziki 

MC Tino niwe uzaba ari kigingi w'igitaramo, akaba amaze n'iminsi i Huye yiga ikibuga 

Intwaro nshya za APR FC, abenshi murazibona bwa mbere zikina ku buryo bweruye 

Biribazwa niba Victory Mbaoma aribwongere gutsinda ibitego 3 nk'ibyo aherutse gutsinda Marine FC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND