Kigali

Urukundo rwavuyemo akazi! Amatariki y'ibitaramo bya Juno Kizigenza na Ariel Ways i Burayi

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:2/08/2023 10:25
0


Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Ways bakora indirimbo zishimisha imitima ya benshi bakaba barahuriye ku mateka yo kuba barabanye mu nzira y’urukundo, bamaze gushyira hanze amatariki y’ibitaramo bazitabira bizabera ibwotamasimbi mu Burayi mu bihugu bitandukanye.



Ibi bitaramo babihaye izina rimwe ari ryo ‘Home “AWAY “from Home’, bakaba bazataramira mu bihugu bigera kuri 8 harimo; German,Sweden, Norway, Italy, France, England, Poland na Belgium. Ibi bitanga ishusho ngari yo kwagura ibikorwa byabo no kwagura inzira zo gutsinda muri muzika.

Ibi bitaramo bizatangira mu Ukwakira itariki 08 kugeza mu Ugushyingo tariki 25 bikaba byarateguwe na Fusion Events isanzwe itegura ibitaramo mu Bubiligi. 

Ikaba ari sosiete imaze kugaragaza ukuboko kunini mu gufasha umuziki wo mu Rwanda kuzamuka aho mu minsi ishize iherutse gutegura igitaramo igatumira abahanzi batandukanye b’abanyarwanda harimo, Christopher, Riderman, Davis D na Bruce Melodie, ibi bigaragaza ko hari ikirimo kwiyongera mu muziki nyarwanda

Muri byinshi aba baziranyeho harimo umuriro w’urukundo bagaragaje mu itangira aho byatangiye ari ibishyushye hagati yabo haba kugaragaza imbamutima nyinshi zuzuye amarangamutima kuri buri ruhande harimo amarenga y’urukundo;

Yaba mu mafoto cyangwa mu butumwa bakomezaga gutambutsa hagati yabo, wabonaga ko harimo inyajwi idasobanutse y’urukundo biza no kurangira bakoranye indirimbo yitwa ‘Away’.

Gusa mu musozo wa 2021, ubutumwa bwagiye hanze bwagaragaje ko umubano wabo wajemo agatotsi. Kuva icyo gihe kugeza 2023 nta gishya cyari kikibaranga kuko kuva icyo gihe nta nkuru yigeze yongera kuzamuka y’umubano wabo, kuko buri umwe yatangiye kwikorera ibye.

Mbere gato y'uko Juno asohora album ye ‘Yaraje’ mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, hagaragaye amafoto ubonamo amarenga adasobanutse bivugwa ko baba bongeye gusubira mu rukundo nyuma y'uko bahawe akazi ko kuzajya gutaramira mu bihugu bitari ibya hafi.

Aya mafoto yashyizwe hanze abenshi bayavugiyeho amagambo menshi, aho bakoreshaga imvugo zo kuba ayo mafoto ari agatwiko, gusa abandi bajya mu rujijo rwo kwibaza niba aba bombi bagarutse mu rukundo nk'uko byari bimeze mbere.

Usanga abafana b'aba bombi akenshi bashyigikira kuba bakundana, kuko iyo hagize ifoto yabo ishyirwa hanze usanga abafana babashyigikiye cyane kuruta uko baba bashyigikiye umwe ari gukora ukwe.

Ibi bikoreshwa nk’agatwiko ko kugira ngo bigarurire imitima y'aba bafana bose bikitwa ko urukundo rwabo rubasha kubabyarira amafaranga arenze ayo umwe yakwinjiza ari wenyine.

I burayi biraba bishyushye mu minsi iri imbere 

Bijya bigora gusobanura neza ibyishimo by'aba bombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND