Magnus White ni umwana w'imyaka 17 y'amavuko, yitabye Imana ubwo yari mu myitozo mu Gace ka Crolado. Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangarije CNN ko ibi byabaye kuri iki Cyumweru.
CNN yatangaje ko Magnus White yakoze impanuka ubwo yiteguraga amarushanwa y'abakiri bato yo kuzamuka imisozi azabera Glasgow muri Scotland.
Uwari usanzwe akurikirana uyu mwana w'umuhungu yagize ati " Twihanganishije umuryango wa Magnus White ndetse n'abo bakinanaga muri Rusange ndetse n'inshuti ze. Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za AmeriKa zicitse umugongo kuko zibuze umujyambere.
Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryakomeje rivuga ko White yitorezaga mu mihanda itandukanye yo muri Colorado. Mu mwaka ushyize yari yitwaye neza muri Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare mu bakiri bato.
Magnus White yatangiye gukinira ikipe y'igihugu ubwo yari afite imyaka 10 y'amavuko gusa. " Magnus White yakundaga uyu mukino wo gusiganwa ku magare.
" Yari amaze kuba ikimenyabose mu mihanda ya Colorado. Inshuti ze ndetse n'abo bakinanaga yabasigiye agahinda gakomeye.
Magnus White yiteguraga shampiyona y'abakiri bato mu gusiganwa ku magare. Iyi shampiyona izatangira kuva kuwa 3-13 Kanama 2023, izabera i Glasgow muri Scotland.
Magnus Whete yitabye Imana ku myaka 17 y'amavuko
Magnus Whete yitabye Imana ubwo yakoraga impanuka ikomeye ari mu myitozo
Magnus Whete yari amaze kuba ikimenyabose mu mihanda ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO