Irushanwa rya Primusic ryateguwe n'ikinyobwa gisembuye cya Primus, ryaraye rishyizweho akadomo mu gitaramo cy'akataraboneka cyaririmbyemo abahanzi b’Abarundi na Bruce Melodie usanzwe yamamaza iki kinyobwa mu Rwanda.
Primusic, irushanwa ry’umuziki ryari rimaze iminsi rijya
mbere mu gihugu cy’u Burundi, ryaraye risojwe, ryegukanwa n'umwe mu baramyi batanga
icyizere muri iki gihugu.
Ni ibintu bidasanzwe kumva umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yegukanye irushanwa ry’ikinyobwa gisembuye kuko abarokore bazwiho kudasoma kuri iki kinyobwa. Gusa mu muziki bisa nk'aho bitandukanye.
Uyu wegukanye iri
rushanwa, ni uwitwa Francis
Destin Ndereyimana aho yahise anahabwa Miliyoni 30 z’amafaranga akoreshwa mu
gihugu cy’u Burundi mu manyarwanda ni Miliyoni 12.6.
Ni mu gihe uwa kabiri yabaye Shoffan Niyirema wahawe Miliyoni 15FBU [Miliyoni 6.3Frw], umwanya wa Gatatu wegukanwe na Espoir Nzoyihaya wegukanye Miliyoni 5FBU [Miliyoni 2.1Frw].
Ibirori
byo gutanga ibi bihembo byaririmbyemo abahanzi banyuranye barimo Bruce
Melodie wari wavuye mu Rwanda, kimwe n’abahanzi bagezweho mu
gihugu cy’u Burundi Kirikou, Double
Jay, Vichou, B Face na Sat B.
AMAFOTO: PRIMUS BURUNDI
TANGA IGITECYEREZO