Kwishushanyaho ku mibiri bamwe bazi nka (Tattoo) ni uburyo bwo guhindura umubiri aho igishushanyo gishobora kuba gikozwe mu gushyiramo wino, amarangi, ibimenyetso bihindura umubiri bidasibangana cyangwa by'agateganyo (aha ni ibishobora gusibama ku ruhu mu gihe gito).
Kwishushanyaho, usanga bikunzwe gukorwa n’abahanzi b’ibyamamare cyane ku Isi, ababikora kandi usanga batvugwaho kugira amafaranga menshi no gukoresha ibiyobyabwenge kuko kwishushanyaho usanga bihenze cyane. Mu byamamare hari abagera ku 10 bafite ibi bishushanyo byinshi mu maso ugereranije n’abandi bafite amazina akomeye mu myidagaduro mpuzamahanga.
1.Post Malone
Richard Post uzwi ku izina rya Post Malone, ni umuririmbyi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi ndetse na producer. Azwi cyane mu kwandika indirimbo ndetse no mu majwi ya laconic. Yamenyekanye cyane kubera kuririrmba indirimbo zitandukanye zaba izivuga ku gihugu, hip hop na R&B.
2.Moody
Moody ni umuririmbyi w’umunyamerika akaba n'umwanditsi w’indirimbo, akaba n'umuhanzi wa mbere mu majwi y’itsinda riremereye ryitwa Five Finger Death Punch (FFDP). Yakoreye andi matsinda menshi arimo Motograter na Ghost Machine mbere yo kwinjira muri FFDP.
3. Birdman
Umuherwe Bryan Christopher Williams uzwi ku izina rya Birdman (uzwi kandi ku izina rya Baby), ni umuraperi w’umunyamerika,akaba na rwiyemezamirimo, washinze inzu ifasha abahanzi ya Cash Money Records. Uyu muraperi azwiho kugira 'Tattoo' nyinshi mu maso.
4. Soulja Boy
DeAndre Cortez Way uzwi cyane ku izina rya Soulja Boy, ni umuraperi w’umunyamerika, utunganya amajwi, umukinnyi wa Filime na rwiyemezamirimo. Muri Nzeri 2007, indirimbo ye ya mbere yise "Crank That (Soulja Boy)" yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 yo muri Amerika.
5.Offset
Kiari Kendrell Cephus, uzwi cyane nka Offset, ni umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ni umunyamuryango wa hip hop ikomeye mu itsinda rya Migos. Uyu muraperi akaba n'umugabo wa Cardi B, afite 'Tattoo' nyinshi mu maso ye ziganjemo amazina y'abana be.
6.Rick Ross
William Leonard Roberts II uzwi ku izina rya Rick Ross, ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w'indirimbo, rwiyemezamirimo. Azwi kandi nka: Rozay; Boss; Renzel n'ayandi menshi.
7.Gucci Mane
Radric Delantic Davis, uzwi ku izina rya Gucci Mane, ni umuraperi w'umunyamerika. Yafashije abakora injyana ya hip hop bagenzi be bo muri Atlanta nka T.I. na Young Jeezy, cyane cyane muri 2000 na 2010.
8. Tekashi 6ix9ine
Daniel Hernandez wavutse ku ya 8 Gicurasi 1996), uzwi ku izina rya Tekashi 6ix9ine cyangwa 6ix9ine afite izina rigora benshi hanze ya Amerika, ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w'indirimbo. Akunze gutabwa muri yombi kubera ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. Ubu bwo ari hanze ya Gereza, gusa afungishijwe ijisho, akaba ari mu baraperi bakunzwe ku Isi.
9.Lil Wayne
Lil Wayne, ni umuraperi w'umunyamerika, umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo,, rwiyemezamirimo,..Afatwa n’abantu benshi bo muri iki gihe nk’umwe mu bahanzi bakomeye ba hip hop kandi akunze kuvugwa nk’umwe mu baraperi bakomeye b'ibihe byose.
10.Wiz Khalifa
Cameron Jibril Thomaz uzwi cyane ku izina rye ry'ubuhanzi Wiz Khalifa, ni umuraperi w'umunyamerika, umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo. Yashyize ahagaragara album ye ya mbere, Show and Prove, mu 2006, asinyira Warner Bros. Records mu 2007. Niwe uri ku mwanya wa 10 mu byamamare bifite 'Tattoo' zitangaje mu isura.
TANGA IGITECYEREZO