Umugabo utuye mu karere ka Gakenke yapfiriye muri Gare yo mu mujyi wa Musanze agiye gutega imodoka.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, Twagirimana Théogène wari uteze imodoka muri Gare ya Musanze, yituye hasi ahita apfa.
Uwo mugabo w’imyaka 37 akimara kwitura hasi, bagerageje kumutabara hifashishijwe imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Muhoza, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Assoumini yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru .
Yagize ati “Ni umugenzi watahaga yerekeza iwabo mu Karere ka Gakenke, ntabwo twamenya ngo yavaga he, yari kumwe n’umuvandimwe we bageze muri gare ya Musanze yitura hasi ahita apfa ,imodoka y’umutekano yahageze itabaye ariko basanga yamaze gupfa, umurambo bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri”.
Uwo muyobozi yavuze ko batamenye impamvu yateye uwo mugabo kwitura hasi mu buryo butunguranye, ariko amakuru bahawe n’umuvandimwe we bari kumwe witwa Birutakwinginga Marcel, yemeje ko ngo yari asanzwe arwaye.
Ati “Umuvandimwe we yatubwiye ko yari asanzwe arwaye, niyo makuru baduhaye, umurambo twawujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri mu rwego bwo gufasha uwo muvandimwe we, kugira ngo abone uko atabaza abi’wabo”.
TANGA IGITECYEREZO