RFL
Kigali

Igisa n'akadomo ku ntambara hagati Brad Pitt na Angelina Jolie

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/07/2023 19:00
0


Brad Pitt na Angelina Jolie bamaze igihe mu ntambara itoroshye irebana n’uruzabibu rwaba bombi. Iki ni ikibazo cyakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kuko cyatangiye kumvikana kuva Jolie yatangira gusaba gatanya mu 2016.



Ibyamamare muri Sinema , byamenyekanye muri filime zikomeye, Brad Pitt na Angelina Jolie bamaze igihe kirekire mu nkiko ku kibazo kirebana n’uruzabibu aba bombi bari bafatanyije.  Ariko, biragaragara ko amaherezo amakimbirane ari hagati yabo ashobora kushyirwaho iherezo, kuko MailOnline yatangaje ko aba bombi bemeye kwiyunga.

Brad na Angelina binjiye mu ntambara yeruye ubwo batangiraga gufpa uruzabibu bari basanzwe bafite, Chateau Miraval. Aba bashakanye baguze uruzabibu mu 2008, ariko muri Gashyantare 2022, Angelina yagurishije igice cye cy'uwo mutungo bari basangiye, biza kurakaza umukinnyi wa Bullet Train, Brad Pitt.


Brad na Angelina bemye kuyoboka inzira y'ibiganiro aho gukomeza gusiragira mu nkiko

Brad kuva mbere yanenze icyemezo Angelina yafashe cyo kugurisha igice cye ku muherwe w’umunyapolitiki w’Umurusiya.

Angelina amaze kugurisha igice cye, uwahoze ari umugabo we yaramureze. Ikirego cye kivuga ko Angelina "yashakaga kumugirira nabi" ndetse agereranya kugurisha no "gufata nabi."

Nk’igisubizo, nyuma y’ibyumweru bike bishize, dosiye y’impapuro 98 yashinjaga Brad kuba 'umutukanyi' n’umuntu udashyira mu gaciro ku makimbirane y’imizabibu yabo igejejwe mu rukiko, ubu biravugwa ko aba bombi bemeye kwiyunga aho gukemurira amakimbirane yabo mu rukiko. Angelina yongeyeho ko yiteguye kuzitabira ibiganiro bazagirana byuje umutuzo.


Bombi ni ibyamamare muri Cinema, couple yabo yakunzwe n'abatari bake gusa birangira batandukanye

Uru ruzabibu rwateje impagarara hagati y’abashakanye, rufite hegitari 1,300. Bivugwa ko bishyuye hafi miliyoni 21.5 z'amadolari (miliyoni 17 z'amapound) kuri uyu mutungo, ariko ubu ukaba ufite agaciro ka miliyoni zisaga 164 z'amadorari (miliyoni 128 z'amapound). 

Muri uru ruzabibu harimo ishyamba rya pinusi, ikiyaga, hamwe na shapeli ya Romanesque aho Brad na Angelina bashyingiriwe mu 2014.

Abastar babanye nyuma bakaza gutandukana, batangiye gukundana mu 2005 bashyingiranwa mu 2014. Imwe mu ntambara yamenyekanye cyane mu mateka ya Hollywood niyo gutandukana kwabo mu 2016, nyuma bagasiganira kurera abana babo.

Angelina Jolie na Brad Pitt bigeze gufatwa nka couple ikunzwe cyane muri Hollywood ndetse n'aho yamenyekanye hose ku isi. Bakundanye imyaka 12, mbere y’uko umubano wabo w’igihe gito kingana n’imyaka ibiri urangira.

Bahuriye bwa mbere mu itegurwa rya filime yitwa Mr and Mrs Smith. Nyuma, Pitt yaje gushyingiranwa na Jennifer Anniston, naho Jolie asigara arera abana wenyine. Muri filime aba bombi bahuriyemo zamenyekanye harmo Mr and Mrs Smith na By The Sea.


Bafitanye abana batandatu, barimo ababo batatu, n'abandi batatu barera

Kugeza ubu, Angelina Jolie na Brad Pitt bafitanye abana batandatu, batatu babyaranye ndetse n’abandi batatu biyemeje kurera.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND