Snoop Dogg yahagaritse igitaramo cye cya Hollywood Bowl yateguraga gukorera i Los Angeles kugira ngo yerekane ko yifatanyije n’abanditsi n’abakinnyi ba filime bagenzi be kuri ubu bari mu myigaragambyo.
Byari biteganijwe ko
uyu Mwami wa Rap azakora byibuze ibitaramo bibiri muri uku kwezi mu rwego rwo
guha icyubahiro alubumu ya mbere “Doggystyle,” izuzuza imyaka 30 mu Gushyingo.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Snoop yanditse ati: "Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera imyigaragambyo ikomeje kuba ndetse tutazi n’igihe izarangirira, bibaye ngombwa ko tuba duhagaritse igitaramo cya Hollywood Bowl."
Ati: "Twifatanije
n'abavandimwe bacu bose bo muri WGA & SAG-AFTRA muri iki gihe kitoroshye
kandi dukomeje kwizera ko AMPTP izagaruka ku meza y'ibiganiro, igarukanye igitekerezo
gifatika ubundi twese tugasubira ku kazi."
Snoop Dogg yasubitse igitamo cya 'Hollywood Bowl' yari agiye gukorera Lagos
Umuraperi Snoop Dogg
yabanje kwitegura kuririmbira muri LA muri kamena hamwe na mugenzi we Dr. Dre.
Yasubitse icyo gitaramo mu Kwakira kubera imyigaragambyo y'abanditsi
b'Abanyamerika (WGA). Igitaramo kugeza ubu, gisubitswe igihe kitazwi.
Mu butumwa yashyize ku
rubuga rwa Instagram ku ya 2 Kamena, umuraperi waririmbye indirimbo "Drop
It Like It's Hot," yavuze ko byizewe ko ihuriro n’amashyirahamwe
y’abatunganya amashusho ya televiziyo (AMPTP), ahagarariye sitidiyo zikomeye,
bashobora kugirana imishyikirano n’amasezerano ahamye vuba bishoboka."
Snoop yahagaritse igitaramo yagombaga kwizihizamo isabukuru y'imyaka 30 alubumu ye ya mbere yise 'Doggystyle' imaze
Nubwo azwi cyane muri
muzika, nyiri Death Row Records ni n’umukinnyi w’amafilime wagaragaye mu mishinga
myinshi ya filime zitandukanye na n’indi yo ku matereviziyo.
Ikinyamakuru Deadline
cyatangaje ko uyu muraperi yagereranije uburyo abakinnyi ba filime bahembwa
umushahara muke mu gihe n’abanyamuziki bafite urwego bagezeho nabo batabona amafaranga
menshi nk’uko biba byitezwe.
Icyamamare muri Rap, Snoop yatangaje ko ibi yabikoze mu rwego rwo kwereka abakinnyi bagenzi be ko yifatanije nabo
Snoop Dogg yagize ati:
"Dukeneye kubyumva nk'uko abanditsi babitekereza. Abanditsi bari kwigaragambya kubera ko batari
guhembwa."
Umuraperi Snoop Dogg yamenyekanye
mu ndirimbo nka Gin And Juice, Who Am I, Sexual Eruption, Beautiful yafatanije
na Pharrell n’izindi nyinshi. Muri filime yagaragayemo harimo iyiswe Bruno
yakinnye muri 2009, Futurama, Scary Movie 5, The Adams Family n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO