Nyuma y'uko hakiwirakwiye ifoto y'Umukuzi wa Miss Naomie arikumwe n'undi mukobwa benshi batangira gukeka ko batandukanye,Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yashimangiye ko urukundo rwe na Michael Tesfay rumeze neza cyane.
Imbuga nkoranyambaga zimaze iminsi zarakangaranijwe n'ifoto ya Michael Tesfay umukunzi wa Miss Naomie ari kumwe n'undi mukobwa benshi
batangiye kugenda bibaza niba uyu musore yaba yarateye uw’inyuma Nyampinga w’u
Rwanda.
Nubwo ari amakuru ubona ko adafatika kuba umuntu yaba
yifotoranije n'undi mukobwa afite umukunzi bikavuga ko batandukanye ariko byageze
kuri Miss Naomie mu bigaragara.
Maze yifashishije ifoto yabo bombi bafatiye i Dubai aho bari
mu biruhuko Naomie yongeraho amagambo agira ati”Bibaye ngombwa ko nongera
guhitamo na hitamo wowe na none kuko ni wowe gice cy’agatangaza cy’ubuzima
bwanjye.”
Miss Nishimwe Naomie akaba amaze umwaka urenga atangarije Isi yose uwamutwaye uruhu n’uruhande ari we Michael Tesfay inzobera mu by’ikoranabuhanga
n’ubuzima.
Aba bombi bakaba bagenda bakomeza gufatanya mu mishinga
itandukanye bakoraho y’ubushabitsi yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
TANGA IGITECYEREZO