Iserukiramuco rya muzika rya Cambridgeshire ryerekana ibikorwa bya muzika birenga 170 ryagarutse nyuma y'imyaka Icyenda nk’uko BBC ibitangaza.
Ibirori bya Music Festival byagarutse nyuma yo guhagarara imyaka igera ku icyenda
Iri serukiramuco
ryatangiriye i Peterborough mu 1998, aho abahanzi 25 n’amatsinda baririmbiraga
ahantu rusange h’umujyi.
Ibi birori byitabirwaga
n’abagera ku 50.000 mu myaka yashize, kugeza bihagaze mu 2014 kubera ibiciro
byiyongereye ndetse n’imbogamizi zo gukomeza gutegura ibirori ku buntu.
Ni ibirori byitabirwaga n'imbaga y'abantu benshi mbere y'uko bihagarara muri 2014
Biteganijwe ko uyu
mwaka bizaba ku ya 21, 22 na 23 Nyakanga, hakorwa ibikorwa bikubiye mu byiciro
bitandukanye.
Mark Ringer yashinze iri
serukiramuco agamije gushyigikira abahanzi baririmba imbonankubone no gukurura
abantu banyuranye binyuze mu buryo bwo kwinjira ku buntu.
Nyuma y’imyaka icyenda
ihagaze, Bwana Ringer "yeguriye ingoma" John Scriven, umuyobozi
uhagarariye ibikorwa uyu mwaka.
Bwana Scriven yagize
ati: "Iri serukiramuco rigamije kongera kwishimira umuziki mbonankubone,abo bahanzi bose bo mu gihugu hose bifuzaga kumvikana, kumenyekana muri rubanda,
kubera ko bamwe muri bo bifuza kubikora mu buryo bwo kwishimisha, ariko abandi bo
bifuza kubikora nk’umwuga."
TANGA IGITECYEREZO