Umukinnyi w'icyamamare ubarizwa muri Nollywood, akaba n'ukora amafilime, Ray Emodi, yerekeje ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko arwaye indwara yo guhangayika. Ray yemeje ko kuva mu 2015 ari kwivuza kandi kimwe mu bisabwa atari ukudakora cyane.
Yongeyeho ko yagiye agira ibimenyetso bikomeye kandi ko ku bw’iyo mpamvu, atazashobora gukomeza imirimo mu gihe kiri imbere nk’uko Opera News ibitangaza.
Yasabye abantu bose kumwemerera gusubiza amafaranga yabo anasaba imbabazi ku bw'iki kibazo, yongeraho ko ubu ari kwivuriza muri Abuja.
Aya magambo yateye agahinda abakunzi be, mu gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwifurije gukira vuba.
Ray Emodi yatangaje ko ku bw'ubuzima bwe budahagaze neza, agiye kuba ahagaritse umwuga we wo gukina filime
Mu magambo ye yanditseho ngo: "Mfite ikibazo cyo guhangayika kandi ndimo kuvurwa kuva mu 2015. Kimwe mu byasabwaga ni ukudakora cyane. Nagiye ngira ibimenyetso bikomeye, kubera iyo mpamvu, ntabwo nzashobora gukomeza gukina filime mu gihe kiri imbere."
Ray Emodi, ukunzwe cyane muri Cinema By'umwihariko muri Nijeriya, arwaye indwara yo guhangayika imusaba kudakora cyane
TANGA IGITECYEREZO