Nyuma y'imyaka 5 aba mu gihugu cya Canada, Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Redeemed Gospel Church yagarutse mu Rwanda, yongera guhura n'umuryango we ndetse n'abakristo be batuye i Kigali.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023 ni bwo Bishop Rugagi yageze i Kanombe ku kibuga cy'ndege, yakirwa n'abarimo umuryango we n'inshuti zawo.
Kugaruka kwe mu Rwanda yabigize ibanga na cyane ko yari avuye mu ivugabutumwa muri Kenya, bizwi ko asubiye muri Canada.
Ku mbuga nkoranyambaga hari guhererekanwa cyane amafoto n'amashusho ya Bishop Rugagi ubwo yari ageze i Kanombe.
Ni nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize, tariki 14-16 Nyakanga 2023, Bishop Rugagi yari ari muri Kenya mu giterane "Revival Fire in Kenya" yatumiwemo na Prophet Dr. Joseph Njuguna.
InyaRwanda yamenye amakuru avuga ko Bishop Rugagi ashobora kutazasubira muri Canada ahubwo akazakomereza umurimo w'Imana ku ivuko.
Icyakora, kugaruka kwe byatunguranye kuko yari aherutse kubwira itangazamakuru ko azaza mu Rwanda mu mpera za 2023 mu giterane "Rwanda, Uragenderewe izuba rirakurasiye" bikekwa ko kizaba tariki 31 Ukuboza 2023.
Mu byo uyu mukozi w'Imana yimirije imbere harimo kubaka amashuri ndetse n'urusengero!
Tubibutse ko Bishop Rugagi yagiye muri Canada mu 2018 nyuma y'uko urusengero rwe rugonzwe n'amabwiriza y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, agenga inyubako zujuje ibyangombwa, bituma rufungwa. Yahise ajya muri Canada, ahatangiza itorero ndetse kuri ubu rirakomeye cyane.
Mu ntangiriro za 2023, ubwo yavugaga ku mushinga wo kuzubaka umusozi wo gusengeraho mu karere ka Bugesera aho afite ubutaka, yaragize ati “Kuba nagaruka gukorera ivugabutumwa mu Rwanda, igihugu cyanjye nkunda ntabwo ari igitangaza kuko mpafite Abakirisitu n’ibikorwa bitandukanye.”
Dr Bishop Rugagi watangiye kuba umushumba tariki 07 Ukwakira 2007, yanakomoje ku mushinga wo kubaka amashuri, ati “Dufite ubutaka mu Ruhango, Kigali ndetse n’umusozi wo gusengeraho mu Bugesera. Hari na gahunda yo kubaka amashuri mu Ruhango.”
Bishop Rugagi yari akumbuwe cyane
Bishop Rugagi yari akumbuwe cyane n'umuryango we
Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka 5
Bishop Rugagi aje mu Rwanda avuye muri Kenya mu giterane gikomeye
TANGA IGITECYEREZO