Mu mafoto 20 atandukanye, reba uburanga bw'umukinnyi wa filime w'icyamamare Taraji P. Henson, benshi bitiranya n'inkumi nyamara afite imyaka 52 akaba anafite n'umwana w'umuhungu w'imyaka 29.
Umwiraburakazi kabuhariwe mu gukina filime Taraji P. Henson uri mu bagore bakurura cyane igitsina gabo bitewe n'ubwiza bwe, kuri ubu afite imyaka 52 y'amavuko gusa akomeje kugaragara nk'inkumi ari byo bituma abantu benshi bavuga ko akura asubira i bwana bitewe n'uko agenda asaza arushaho kugira itoto.
Ku bakunzi ba filime bamaze kumenyera kubona Taraji P.Henson mu mafilime menshi yagiye akina kuva muri 2005 yatangira uyu mwuga. Yamamaye cyane muri filime zirimo Baby Boy, Acrimony, Karate Kid, What Men Want, Hidden Figures, Person Of Interest n'zindi nyinshi zitandukanye. By'umwihariko abenshi bamukunze muri filime y'uruhererekane yitwa Empire yakinaga yitwa Cookie Lyon ndetse iri zina ryaramufashe ku buryo bamwe ariryo bamwita.
Uyu mugore w'imyaka 52 ari mu byamamarekazi i Hollywood bimaze kwibikaho ibihembo byinshi ndetse akaba n'umwe mu bakinnyi ba filime batunze amafaranga menshi aho kugeza ubu afite umutungo wa Miliyoni 27 z'amadolari ya Amerika.
Umukinnyi wa filime w'icyamamare i Hollywood, Taraji P. Henson
Kugeza ubu Taraji P.Henson nta mugabo afite uretse umwana w'umuhungu w'imyaka 29 yabyaye ubwo yigaga ibijyanye no gukina filime muri kaminuza ya Howard University. Nubwo ntamugabo cyangwa umukunzi kugeza ubu afite, Taraji azwiho kuba yaragiye akundana n'ibyamamare bifite amazina akomeye muri Amerika.
Mu 2010 Taraji yakundanye n'umuraperi Drake ariko ibyabo ntibyaramba, batandunye yahise akundana n'umukinnyi wa Basketball witwa Lamar Odom wanabaye umugabo wa Khloe Kardashian. Undi mubano wa Taraji wamamaye cyane ni ubwo yakundanaga n'icyamamare muri NFL, Kelvin Hayden batangiye gukundana mu 2015 kugeza mu 2020.
Taraji P. Henson arikumwe n'umuhungu we w'imyaka 29
Mu mafoto 20 akurikira irebere ubwiza n'itoto bya Taraji P.Henson w'imyaka 52 benshi bitiranya n'inkumi:
1.
Ku myaka 52, Taraji P. Henson aracyafite itoto ry'inkumi
2.
3. Taraji P. Henson ari mu bakinnyi ba filime bakurura cyane igitsinagabo
4.
5.
6.
7. Taraji yigeze gufotorwa yagiye kurya ubuzima mu bwato ku mazi
8.
9.
10. Imiterere ya Taraji P. Henson irangaza benshi
11. Atambuka ku itapi itukura y'ibirori bya Golden Globe Awards
12.
13.
14.Azwiho kwambara bidasanzwe ku itapi itukura
15. Ubwo yitabiraga ibirori bya Oscars Awards
16. Taraji akunze kujya kurya ubuzima ku mazi
17.
18.
19.Bamwe bavuga ko Taraji P. Henson akura asubira i Bwana
20. Taraji P. Henson amaze gukina filime zirenga 40 kuva yatangira uyu mwuga
TANGA IGITECYEREZO