Kigali

Biracyamukurikirana! Byinshi ku mugore wa Justin Bieber wahemukiye inshuti ye Selena Gomez kubera urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/07/2023 9:56
1


Menya byinshi utari uzi ku buzima bwa Hailey Baldwin, umunyamideli akaba n'umugore w'icyamamare Justin Bieber ukunze kugarukwaho cyane kubera guhemukira Selena Gomez wahoze ari inshuti ye magara.



Inshuro nyinshi mu myidagaduro inkuru nyinshi zigaruka ku munyamidelikazi kabuhariwe Hailey Baldwin, ni izivuga ku makimbirane ari hagati ye n'umuhanzikazi Selena Gomez. Aba bombi ntibacana  uwaka banakunze guterana amagambo bahoze ari inshuti magara nyamara baza kuba abanzi ubwo Hailey yacaga inyuma Selena akaryamana na Justin Bieber ubwo bari bagikundana.

Kuva icyo gihe Selena Gomez yatahura ko inshuti ye Hailey yizeraga yaryamanye n'umukunzi we Justin, bahise bangana urunuka ku buryo n'ubu bakunze kugirana ibibazo na nyuma y'uko  Justin arushinze na Hailey Baldwin.

Mbere gato yo kwinjira mu byabaye hagati ya Hailey na Selena Gomez, reka duhere ku byo utari usanzwe umuziho mu buzima bwe. Yavutse ku itariki 22 z’ukwezi kwa 9 mu 1996. Yatangiye umwuga wo kwerekana imideli mu mwaka wa 2014. Mu byo utamumenyeho ni ibi bikurikira:

1)Akomoka mu muryango uzwi cyane dore ko n’ababyeyi be ari ibyamamare. Se yitwa Stephen Baldwin akaba akina filime naho nyina yitwa Kennya Baldwin. Hailey afite nyirarume w’icyamamare witwa Alec Baldwin umukinnyi wa filime kabuhariwe muri Hollywood.

2)Yigiye amashuri ye mu rugo kuko ubwo yari afite imyaka 8 arangije amashuri y’incuke , ababyeyi be bahisemo ko yigira mu rugo iwabo kuko bangaga ko azajya ahura n’ibibazo by'uko aturuka mu muryango w’ibyamamare. Bamushakiye abarimu bamwigishiriza mu rugo.

Mbere y'uko aba umunyamideli, Hailey yifuzaga kuba umubyinnyi

3)Yifuzaga kuba umubyinnyi kabuhariwe ubyina imbyino zo mu bwoko bwa classic zizwi ku izina rya Ballet. Hailey yatangiye kwiga kubyina abimazemo umwaka aza kuvunika bikomeye ahita abivamo maze yerekeza mu mwuga wo kwerekana imideli.

4) Se Stephen Baldwin niwe wahuje umukobwa we Hailey na Justin Bieber bwa mbere. Mu mwaka wa 2009 ubwo Justin Bieber yari yakoze igitaramo, Se wa Hailey yari yacyitabiriye maze afata umukobwa amujyana inyuma y’urubyiniriro (backstage) maze amwereka Justin Bieber ati “Uyu ni umukobwa wanjye”. Kuva icyo gihe bahise bamenyana, gusa ntibahise bakundana kuko Justin Beiber yari ari gikundana na Selena Gomez.

Se wa Hailey Baldwin niwe wamuhuje na Justin Bieber bwa mbere

5) Hailey Baldwin afite ibishushanyo  18 ku mubiri we (tattoos) . Izi tattoo zikaba ziri ku bice by’umubiri we byihishe ku buryo zimwe muri zo zidapfa kugaragara.

Yagiye  yandika ku mubiri we (Tatoos)

6) Hailey Baldwin yahoze ari inshuti magara ya Selena Gomez gusa ubushuti bwabo bwaje kurangira ubwo Justin Bieber yaciye inyuma Selena akajya kuri Hailey. Umuhanzikazi Selena Gomez yabaye inshuti magara ya  Bieber kuva mu mwaka wa 2010.

Aba bakobwa bombi kuva aho babereye inshuti ntibajyaga basigana, barahoranaga. Selena Gomez yigeze kubwira umunyamakuru Ellen Degeneres mu mwaka wa 2013 ko inshuti yizera abitsa amabanga ye ari Hailey Baldwin.

Hailey Baldwin na Selena Gomez bahoze ari inshuti z'akadasohoka

Ubushuti bwabo ntibwarambye kuko bwaje kurangira  mu mpera z'umwaka wa 2017 . Icyo gihe Selena Gomez yari amaze kongera gusubirana na Justin Bieber avuye kuri The Weekend. Ubwo Selena yongeye gukundana na Justin Bieber yavugaga ko ariwe rukundo rwe Imana yamugeneye ndetse ko batazongera gutandukana.

Urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi ubwo Selena Gomez yamenyaga ko Justin Bieber yamuciye inyuma gusa ntiyamenya umukobwa uwo ariwe kuko Justin yamumuhishe. Yaramubabariye bakomeza gukundana.

Hailey Baldwin yagize uruhare mu itandukana rya Selena na Justin

Nyuma y'amezi  abiri Selena Gomez ababariye Justin Bieber, nibwo mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2017 Selena Gomez yabonye amafoto ya Hailey Baldwin muri telefone ya Justin. Yasanzemo n’ubutumwa aba bombi bohererezanyaga babwirana ko bakundana. Kuva ubwo Selena yahise yongera atandukana na Justin ndetse ahita yangana urunuka na Hailey Baldwin.

Bakimara gutandukana, Justin Bieber yemeye ko yajyaga aryamana na Hailey Baldwin ubwo yari akiri kumwe na Gomez ndetse avuga ko yabisabiye imbabazi bikaba iby'ubusa kuko bitabujije uyu muhanzikazi guhita amwanga.

Justin yemeye ko yajyaga aca inyuma Selena akaryamana n'inshuti ye Hailey

Mu mwaka wa 2018 ubwo Justin Bieber na Hailey Baldwin bakoraga ubukwe, Selena Gomez yagiranye ikiganiro kirambuye na Guiliana Rancic kuri televiziyo yitwa ENews maze avuga ko yababajwe cyane na Hailey Baldwin kuko yamuhemukiye kandi yari inshuti ye magara.

Yagize ati:”Ni gute koko umuntu wizera yagukorera ibintu nka biriya? Najyaga muhamagara muririra mubwira ko Justin yanciye inyuma nawe akambwira kwihangana kandi abizi neza ko ariwe mukobwa uri kunca inyuma”.

Selena Gomez yavuze ko yababajwe cyane nibyo Hailey Baldwin yakoze

Selena Gomez kandi yongeye gukomoza ku guhemukirwa n’inshuti ye magara Hailey Baldwin abicishije mu ndirimbo yise 'Lose You To Love Me' yasohoye mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2019, akaba yararimbye agira ati ”Naguhaye amahirwe ya kabiri urayangiza mu gihe kingana n’amezi abiri uba unsimbuje inshuti yanjye magara nako sinayita inshuti kuko yarampemukiye mu buryo ntabasha gusobanura”.

Hailey we yavuze ko ibyo yakoze yabikoreshejwe n'urukundo atari agamije kubabaza Selena

Nyamara ku ruhande rwa Hailey Baldwin, yakunze kuvuga ko atigeze ateganya guhemukira Selena kuko ibyo yakoze yabikoreshejwe n'urukundo akunda Justin Bieber. Kuva ibi byaba kugeza ubu, bikomeje gukurikirana Hailey Baldwin dore ko adasiba kuba iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga ko umugabo babana yamwambuye Selena Gomez wahoze ari inshuti ye.

Ibyabaye hagati ya Hailey Baldwin na Selena Gomez biracyakomeje kumukurikirana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hafashimana Steven 1 year ago
    Yaramubabaje knd nanjye byarambabaje cyane pe, guxa Selena nakomere yihangane cyane knd akore cyane kuburyo azaba Hejuru guxa kugirango nabandi banzi be bekubona urwaho rwo kumutuka bavugako nubundi atarakwiriye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND