Kigali

Breaking: APR FC yirukanye abakinnyi 10

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/07/2023 19:19
2


Ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya APR FC, yirukannye abakinnyi 10 bari basanzwe bayikinira inatiza abandi 2.



Kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Nyakanga 2023 guhera saa kumi ni bwo abayobozi ba APR FC bakoranye inama idasanzwe n'abakinnyi. Nkuko tubikesha umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu kitangazamakuru(RBA),Rugangura Axel muri iyi nama Abayobozi b'ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC  banzuye ko hagombwa kwirukanwa abakinnyi bari basanzwe bayikinamo.

Abakinnyi beretswe umuryango usohoka muri APR FC ni: Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Didiedone, Uwuduhaye Aboubakal, Nsegimana Irishad na Mugisha Bonheur. Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves ndetse na Ishimwe Anicet. 


APR FC yirukanye abakinnyi 10 nyuma y'uko imaze iminsi isinyishije Abanyamahanga


Abakinnyi beretswe umuryango muri APR FC 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayisengavelene@gmail.com1 year ago
    Djabel anyure ghoromalia maze asinyire rugende fc
  • felixbahenga1 year ago
    ibyo nibyo nashakaga imyaka yose Apr abakinnyi buryanda bazi gukina nabanyarwanda bene wabo aliko iyo bahuye nabanyamahanga ukayjirango nibazi icyo gukora nishimiye icyemezo cyo gucyinisha abanyamahanga aho niho tugiye kwishima



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND