Umuraperi uri mu bakomeye mu gihugu cy'u Burundi, B- Face yatangaje ko atavugwa rumwe n'abarundi bavuga ko abahanzi bo mu mahanga batumirwa muri iki gihugu kuhakorera ibitaramo bahabwa umurengera w’amafaranga ugereranyije na bagenzi babo bahurira ku rubyiniro.
Atangaje ibi mu gihe Bruce
Melodie ategerejwe muri iki gihugu ku wa 30 Nyakanga 2023, aho azaririmba mu
gusoza irushanwa ry'umuziki rya PRIMUSIC 2023 ritegurwa n'uruganda rwa Brarudi
rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.
Mu bihe bitandukanye
abahanzi bo mu Burundi cyane cyane Sat-B na Big Fizzo bagiye bazamura ijwi
bavuga ko abahanzi bo mu bindi bihugu batumirwa gutaramira muri iki gihugu
bahabwa amafaranga menshi ugereranyije n'abahanzi basanzwe bakorera umuziki mu
Burundi.
No mu Rwanda byumvikana
kenshi, aho usanga umuhanzi wo mu mahanga watumiwe ahabwa arenga Miliyoni 80
Frw mu gitaramo (Ni urugero), uw’i Kigali agahabwa ari hagati ya 5,000,000 Frw
na Miliyoni 2 Frw.
Bamwe mu bategura ibitaramo
mu Rwanda bumvikana kenshi bavuga ko ari nk’amahirwe baba bahaye umuhanzi w’i Kigali
yo guhurira ku rubyiniro n’umuhanzi Mpuzamahanga.
Ubwo yari mu kiganiro na
HiT Top Tv1, B-Face yavuze ko bitumvikana ukuntu Big Fizzo na Sat-B bagaragaza iki
kibazo mu gihe aribo bashyira umukono ku masezerano. Ati "Niba aribo (bashyira
umukono ku masezerano) bararenganye nde?"
Yavuze ko ibyo aba bahanzi
bavuga bidafite ishingiro kuko, iyo ikigo cyangwa se kompanyi ijya guha ayo
mafaranga bita ko ari menshi uwo munyamahanga 'batabibereka’.
Uyu muraperi avuga ko igihe
cyose umuhanzi abona ko amafaranga yahawe ari macye, hanyuma gashyira umukono
ku masezerano yo kuririmba muri icyo gitaramo, ariwe ufite ikibazo. Ati
"Ubwo ni ubucucu bwawe."
B-Face uzwi mu ndirimbo nka
‘Ndakwikundira’ yakoranye na Alyn Sano, anavuga ko iyo umuhanzi yahawe amafaranga
kandi akanyurwa n'ayo adakwiye kujya guhengereza mu mifuko y'abandi bahanzi.
Nawe ari mu bahanzi
bazaririmba mu gusoza Primusic 2023. Yavuze ko amafaranga yahawe Double Jay
nawe uri ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo atayazi cyo kimwe na
Kirikou Akilli. Ati "Njyewe ndeba ayo bampaye."
Yavuze ko n'ubwo yamenya ko
uwo muhanzi bazahurira ku rubyiniro yahawe 'amafaranga arengeje ayanjye' ntacyo
byamutwara.
Kuko, ubwo yashyiraga mukono
ku masezerano yemeza kwitabira iki gitaramo 'ntabwo nari nasinze'. Ati
"Mba nyuzwe. Mbamvuze nti iki kintu kiranywiriye. Njyewe ntakibazo. Mbonye
n'aho bidakunda nakubwira nti shaka abandi, njyewe aya sinza."
Yavuze ko asanzwe afite
amafaranga akoreraho, bityo ko iyo ayahawe atajya kureba ku ruhande. Yavuze ko
atakwigereranya na Diamond wo muri Tanzania cyangwa se Bruce Melodie wo mu
Rwanda kuko buri muhanzi afite uko akora ibintu bye n'igiciro fatizo.
Ati "B-Face ni umuntu
umwe. Bruce Melodie nawe ari ukwe. N'aho bamuha n'indege bamugabiye birabareba."
Asobanura ko nta muhanzi
urajya ku rubanda ngo atangaze amafaranga yakoreye mu gitaramo. Ndetse ko
n'abahanzi azi bagerageje kubikora, babaga bagamije kuvugwa mu itangazamakuru.
B-Face yanasabiye abahanzi bakizamuka mu muziki guhabwa amahirwe muri iki gitaramo. Uyu muhanzi anavuga ko yashimishijwe no kuba Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste aherutse kumutangaho urugero mu ijambo yavuze mu minsi ishize.
B-Face yatangaje ko nta muhanzi wo mu Burundi ukwiye kuvuga ko ahabwa amafaranga macye mu bitaramo mu gihe ariwe ushyira umukono ku masezerano, bivuze ko aba yemera ayo yahawe
Bruce Melodie ategerejwe mu gushyira akadomo ku irushanwa rya Primusic rihatanyemo abanyempano bo mu Ntara zinyuranye
Bruce Melodie aherutse guteguza abakunzi b'i Burundi igitaramo gikomeye
B-Face ni 'Brand Ambassador' w'irushanwa Primusic. Mu 2012 nibwo yitabiriye iri rushanwa aserukiye Intara ya Kayanza- Icyo gihe yinjiye nk'umuraperi bamukuramo, asubiyemo mu 2013 aririmba indirimbo 'I should've kiss u' ya Chriss Brown arakomeza
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYA B-FACE
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA B-FACE NA ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO