RFL
Kigali

Josh Ishimwe witegura gukora igitaramo gitegerezanyijwe amashyushyu yongereye uburyohe muri 'Ntacyo Ngushinja'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2023 8:10
0


Josh Ishimwe, umusore muto mu myaka ariko mugari cyane mu muziki nyarwanda mu njyana ya Gakondo, agiye gukora igitaramo cy'amateka avuguruye kizaba mu minsi micye iri imbere, ndetse kuri ubu akomeje gusangiza abakunzi be ibihangano bibafasha kwitegura ibi birori bye.



Ku cyumweru tariki 09 Nyakanga 2023, Josh Ishimwe, yatunguye abakunzi be abagezaho indirimbo "Ntacyo Ngushinja" iri mu njyana Gakondo yamutwaye uruhu n'uruhande. Ni indirimbo isanzwe ari iy'umuhanzikazi Muhimpundu Anne, ariko Josh Ishimwe yayongereyemo ibirungo.

Uyu musore uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, yaririmbye iyi ndirimbo mu buryo buryoheye cyane abayireba n'abayumva. Agaragara ari kumwe n'abacuranzi b'abahanga cyane aho bamwe baba bafite ibicurangisho bya Gakondo, abandi bacuranga ibigezweho nka gitari n'ibindi.

Josh Ishimwe aterura agira ati "Mfite amahirwe atangaje nabonye incuti iruta bose uwo ni Yesu mukunzi wanjye yarankunze kugeza gupfa. Yesu wee ntacyo ngushinja ntacyo utankoreye ngo nkire wandinze ibibi byari kumpitana, reka nanjye njye nguhimbaza.

Ndibuka ijoro rijigije igitsemani ku musozi waharwanye intambara ikomeye iyo udatsinda twaridupfuye. I Kaluvali bikomeye satani yari yashinze urugamba avuga ko abatuye isi turi abe ushimwe Kuko wadutsindiye. Reka nanjye njye nguhimbaza".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Josh Ishimwe yavuze ko iyi ndirimbo "itwibutsa urukundo rwa Yesu, kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.(Yohana 3:16)".

Yongeyeho ko impamvu yayirimbye ni uko yamunyuze kuva kera ari umwana muto cyane. Aragira ati "Nayikunze kuva kera ndi muto, nifuzaga kuzayikora mu buryo bwa Gakondo. Nshima Imana yanshoboje kubigeraho. Nyituye abantu bose Yesu yakijije urupfu rubi".

Josh Ishimwe, ari mu myiteguro y'igitaramo cye cya mbere kizaba kuya 20/08/2023 muri Camp Kigali. Abahanzi n'abaririmbyi bazafatanya n'uyu musore mu gitaramo cye "Ibisingizo bya Nyiribiremwa", ntabwo baratangazwa ndetse n'amatike yo kwinjira ntarajya hanze, gusa ni vuba.

Bamwe mu bo twaganiriye, bafite amatsiko menshi y'iki gitaramo. Josh Ishimwe yabateguje ko mu gitaramo cye hazabamo umunezero mwinshi, ndetse abakunzi be bazagira umugisha wo kumva ibyiza byinshi yabateguriye. Ati “Muzaze dufatanye guhimbaza Imana kandi izatugirira neza”.

Umutaramyi Josh Ishimwe yamamaye mu ndirimbo "Reka Ndate Imana Data" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni n'ibihumbi 400 ku rubuga rwa Youtube. Afite izindi ndirimbo zikunzwe cyane zirimo "Rumuri Rutazima", "Imana iraduteturuye", "Inkingi Negemiye", "Yezu wanjye" n'izindi.


Josh Ishimwe akomeje kwerekwa urukundo rwinshi mu muziki amazemo igihe gito


Abageni bamaze gutaramirwa na Josh Ishimwe ni bo bazi ubuhanga n'icyanga kiri mu muziki we


Josh usanzwe ari umu ADEPR yamamaye mu ndirimbo "Reka Ndate Imana" yatumye atumirwa henshi harimo no muri Kiliziya Gatolika 


Iminsi yagiye! Igitaramo cya Josh Ishimwe kiregereje kuko harabura iminsi 40 yonyine kikaba


Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo gitegerezanyijwe amashyushyu menshi

REBA INDIRIMBO "NTACYO NGUSHINJA" YA JOSH ISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND