RFL
Kigali

Ev Dr. Dana Morey yahageze, aLn ifasha abatishoboye - Tujyanye i Nyagatare mu giterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2023 10:53
0


Ahari umaze igihe ubona amakuru y'igiterane cy'imbaturamugabo gitegerejwe muri Nyagatare, ukagira amatsiko menshi yo kuzakibonekamo, ariko shyitsa umutima mu gitereko kuko wa munsi wageze!



Igiterane cy' i Nyagatare cyahumuye mu gihe habura amasaha mbarwa ngo kibe. Ni igiterane cyiswe icy'Ibitangaza n'Umusaruro cyateguwe n'umuryango A Light to the Nations Africa Ministries uyoborwa ku Isi na Ev. Dr Dana Morey, naho muri Afrika akaba ari Pastor Dr. Ian Tumusime.

Kiratangira tariki 07 Nyakanga kugeza tariki 09 Nyakanga 2023. Kirabera mu kibuga cy'umupira cya Rukomo, mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose ndetse nta rungu rizahaboneka kuko abazitabira bazataramirwa n'abahanzi b'ibyamamare.

Umuvugabutumwa w'umunyamerika, Dana Morey, niwe uzigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane ndetse amakuru inyaRwanda yamenye ni uko yamaze gusesekara muri Nyagatare. Abahanzi nabo bari kuhagera, abo akaba ari Theo Bosebabireba, Rose Muhando, Pastor Kayiranga Innocent ukunzwe cyane i Nyagatare ndetse n'amakorali 10 ariteguye.

Mbere y'uko iki giterane kiba, A Light to the Nations (aLn) yakoze ibikorwa bitandukanye by'ubugiraneza mu gufasha abaturage b'Akarere ka Nyagatare kaberamo iki giterane. Ibi bikorwa byabereye mu Mirenge 8 yo muri aka Karere, birahura n'intero ya aLn igira iti "Roho Nzima mu Mubiri Muzima".

Ubusanzwe aLn igira inkingi 3 igenderaho. Inkingi ya mbere ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza hagamijwe kubazana ku Mwami Yesu Kristo. Inkingi ya kabiri ni ugushyigikira cyangwa gutera intege umubiri wa Kristo cyangwa Itorero rya Kristo. Inkingi ya gatatu ni ugufasha abakene.

Rev. Baho Isaie uri mu itsinda riri gutegura iki giterane cy'i Nyagatare, yatangarije inyaRwanda bimwe mu bikorwa byacyibanjirije. Yavuze ko "umuvugabutumwa Dana Morey ni we uzigisha, niwe duteguriye kugira ngo aze abwirize ubutumwa bwiza".

Yanahishuye abandi baririmbyi bazaririmba muri iki giterane nyuma y'uko abari bazwi ari Rose Muhando na Theo Bosebabireba ari nabo basanzwe baririmba mu biterane hafi ya byose bya aLn. Urugero rwa hafi ni igiterane cy'amateka baherutse guhuriramo i Burundi.

Abandi banyamuziki biyongereye mu bazaririmba i Nyagatare ni Stella Manishimwe, Pastor Kayiranga Innocent wo muri Nyagatare, n'amakorali icumi, worship team y'abaririmbyi bishyize hamwe bo mu matorero atandukanye muri Nyagatare, "urumva ni ibintu byiza pe".

Rev Baho Isaie ati "Ibyo byose bateguwe na A Light to the Nations ifatanyije n'amatorero yose ndetse n'Akarere ka Nyagatare". Yavuze kandi ko byagizwemo uruhare n'Imirenge 8 yabereyemo ibikorwa binyuranye byabanjirije iki giterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro.


Ev Dana Morey yamaze kugera mu Rwanda

Mu bikorwa byabanjirije iki giterane cy'i Nyagatare harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Mirenge 8 irimo Nyagatare, Rukomo, Katabagemu, Tabagwe, Mimuli, Mukama, Gatunda n'iyindi. Ubusanzwe, Akarere ka Nyagatare kagizwe n'Imirenge 14.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu bigo by'amashuri yose abanza n'ayisumbye agize iyo mirenge, ndetse no mu ma senteri atandukanye. Aho hose hatangiwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Hatanzwe kandi imipira y'amaguru mu gufasha abana gukora siporo no kuzamura impano zabo, kandi buri kigo cyose cyahawe imipira itari munsi y'itanu; iy'amaboko n'iy'amaguru.

Ati "Na nyuma yaho twagize ikindi giterane kuri stade ya Nyagatare aho bafatanyije n'urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, inzego z'umutekano, Akarere n'Abapasitori, aho hose haba ibyo bikorwa ariko harimo n'Ijambo ry'Imana. Pastor Dr Ian ni we wigishije uwo munsi kuri stade".

Yavuze ko aLn yubatse kandi inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye. Imwe yubatswe mu Murenge wa Rukomo, indi yubakwa muri Karama, ndetse basannye ikiraro giherereye muri Cyabayaga n'ikindi cyambuka kijya ku mashuri ya Rukomo ndetse n'ikindi cyambuka kijya mu kibuga kizaberamo iki giterane mu mpera z'iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu.

Rev Baho ati "Turiteguye, umuvugabutumwa (Dana Morey) arabanza hano ndetse yamaze kuhagera, abahanzi nabo barimo baraza, hasigaye nyine gutangira ku munsi w'ejo hanyuma tugasoza ku cyumweru".

Yibukije ko nyuma yo gukorera ivugabutumwa i Nyagatare, bazahita bimukira muri Bugesera mu cyumweru gitaha (tariki 14-16 Nyakanga). Igiterane kizajya gitangira buri munsi saa munani ariko hari na Seminari y'Abizera izajya igitangira mu gitondo kuva saa Mbiri kugeza saa Sita.

Abazitabira ibi biterane byombi bazahembuka mu buryo bw’Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by’agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n’ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n'ihene. Kujya mu banyamahirwe, birasaba kugera kare aho ibi biterane bizabera, nibura saa Saba z'amanywa.

Incamake ku mateka ya Ev. Dr Dana Morey uri kubarizwa mu Rwanda

Dana Morey ni Umuyobozi ku rwego rw'isi wa “A Light To The Nations”. Ni inshuti y’u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane cy’iminsi itanu kiswe “Rusizi Life Gospel Festival”. Aherutse gukorera i Burundi igiterane kitazibagirana mu mateka.

Dana Morey, n'abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye rwa Morey Corporation, rukora ibikoresho bya elegitoroniki, ruherereye i Woodridge, muri Illinois. Agira kandi uruhare mu bundi bucuruzi bwinshi, no kwita ku bana batishoboye muri Mexico binyuze muri ’Christ for all Nations na Caring for Kids’ abereye ’Co-Founder’.

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w'Isi cyane cyane Afrika. Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dr Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Ni Umubitsi ndetse n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n'abakozi b'Imaab barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afrika mu ntero igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].


Imyiteguro y'ahazabera iki giterane igeze ijana ku ijana 


Bahuje umutima basengera igiterane bagiye gukorera muri Nyagatare


Bafashe umwanya uhagije wo kwamamaza iki giterane mu itangazamakuru


Ni igiterane kitezwemo ibitangaza n'umusaruro


Iki giterane cyaramamajwe bikomeye kuva muri Gicurasi uyu mwaka


A Light to the Nations bafatanya na Dana Morey gutegura ibiterane bikomeye hirya no hino ku Isi

 

Pastor Dr Ian mu nama ya mbere itegura igiterane cy'i Nyagatare yabaye muri Gicurasi 2023


Abakozi b'Imana bo mu matorero atandukanye muri Nyagatare bitabiriye ku bwinshi inama ya mbere itegura iki giterane yabaye muri Gicurasi 2023


Mbere y'uko iki giterane kiba, aLn yakoze ibikorwa by'urukundo birimo kubakira abatishoboye


Hakozwe ibiterane binyuranye byo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe

Barahembutse mu buryo bukomeye


Banasannye ibiraro bitandukanye bizagirira umumaro abarenga miliyoni

Bakoze umuganda mu gusukura Nyagatare igiye kuberamo igiterane cy'imbaturamugabo

aLn yatanze imipira yo gukina mu mashuri yose yo mu Mirenge 8 yo muri Nyagatare


aLn yatanze imipira yo gukina mu gufasha abana gukora siporo no gushyigikira impano zabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND