Kigali

The Ben yibutse Yvan Buravan umaze amezi 11 atabarutse

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/07/2023 14:37
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yibutse anazirikana mugenzi we Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan umaze amezi 11 atabarutse.



Abinyujije kuri rukuta rwe rwa Instagram, The Ben uri kubarizwa mu Rwanda muri gahunda z’Ubukwe yitegura gukorana na Miss Uwicyeza Pamella, yifurije Buravan gukomeza kuruhukira mu mahoro nyuma y’igihe umuziki nyarwanda uhombye uyu muhanzi.

Mu butumwa yatambukije buhetekejwe n’ifoto bari kumwe, yagize ati “Komeza kuruhukira mu mahoro muvandimwe”.


Buravan amaze amezi 11 atabarutse

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye nka Buravan yatabarutse tariki 17 Kanama 2022, aguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze iminsi yivuriza Kanseri y’Impindura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND