Yolo The Queen ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gitangaje, yatangaje ko atwite nyuma yo guvugwa imyato n’Umuhanzi Harmonize.
Umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen yatangaje ko atwite, nyuma y’iminsi Harmonize agaragaza ko yamwihebeye.
Uyu mukobwa w’ikimero gitangaje, abinyujije kuri Instagram Story ubwo yasubizaga uwari umubajije impamvu atagitambutsa amafoto ye kenshi, amubwira ko atwite ariyo mpamvu ibyihishe inyuma.
Uwamubajije yagize ati “ Kuki utagitambutsa amafoto yawe muri iyi minsi ?, Yolo amusubiza ati “ Ndatwite”
Nubwo uwamubajije atazwi, uyu mukobwa yatambukije ubu butumwa nyuma yo gutambutsa ubwa Harmonize wari wanditse mu Kinyarwanda gitomoye, avuga atakomeza gutegereza kongera kubona iyi nkumi akayihobera.
Yagize ati “ Sinshobora gutegereza kongera kuguhobera mukunzi”
Mu gihe aba bombi bari bari kwakuranya ubu butumwa ku mbuga zabo, Yolo agitangaza ko atwite, Harmonize ntiyigeze agira icyo avuga kuri ubu butumwa k nk'uko yari yabigenje ku bundi butumwa bwabanjirije ubwo.
Uyu mukobwa kandi yatangaje ko atwite nyuma y’amezi make Harmonize atangaje ko agiye kugura inzu i Kigali akegera Yolo yihebeye.
Yolo The Queen yatangaje ko atwite nyuma yo kuvugwa imyato na Harmonize
Harmonize inkuru y’itwita rya Yolo The Queen, nyuma y’iminsi yifuza kugura inzu i Kigali kubera uyu mukobwa
TANGA IGITECYEREZO