Kigali

Abakobwa ba Kigali Protocal batambukanye n'ibyamamare ku itapi y’umutuku mu buryo bunogeye ijisho-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2023 5:04
0


Ku itapi y’umutuku abantu bahanyuranye ishema n’isheja baboneraho amahirwe yo kwifotoranya n’ibyamamare binyuranye kimwe n’abakobwa n'abasore ba Kigali Protocal.



Ni ibirori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 29 Kamena 2023, muri Camp Kigali, aho Kigali Protocal yizihizaga isabukuru y'imyaka 5 imaze ibonye izuba. 

Byaranzwe n'ibihe bidasanzwe birimo gutambuka ku itapi itukura, gukata umutsima (cake) aho baturikije ibishashi byinshi by'umuriro bikizihira benshi, ndetse ababyinnyi, abahanzi n'aba Dj, nabo baryohereza bikomeye imbaga yitabiriye.

Mu gice kibanza cy'ibi birori bya Kigali Protocal cyayobowe na Ally Soudy afatanije na Nikita Imani, abantu batandukanye bahawe umwanya batambuka ku itapi y’umutuku (Red Carpet).

Abatambutseho bose bagiye bahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga aho wasangaga icyo bagarukaho cyane ari ugushima ibikorwa bya kompanyi ya Kigali Protocal.

Abagize iyi kompanyi yaba abakobwa n’abahungu nabo bahawe umwanya wo kwiyerekana mu kanyamuneza kenshi n’imyambarire ubona ko bari bamaze igihe babyitegura.

Bamwe mu bantu banyuze ku itapi y’umutuku bafite izina rizwi barimo Dany Nanone, Miss Popularity 2019 Josiane Uwimana, Babou, Zouby Comedy, Patycope, K John, Kwizera Bertrand, Chris wo muri At Umulinga, n’abandi.

Ibi birori ni urugero rwiza rwo kwaguka kw'imyidagaduro nyarwanda by’umwihariko n’iterambere ry’urubyiruko.

Igitaramo cya Kigali Protocal cyatewe inkunga n’abarimo Samsung 250 izwiho kugira telefone zihariye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Hari kandi Nita Impression imaze kuba ubukombe mu kurimbisha ibirori n’ibitaramo  iyi kompanyi ikaba ari iya Umuratwa Anitha Kate wamamaye mu marushanwa y’ubwiza.Bamwe mu bagize inzu y'imideli ya Uno Fashion bafata ifoto y'urwibutso Umuhanzikazi Ange Bae ari mu bitabiriye ibirori n'igitaramo bya Kigali ProtocalByari ibihe by'agatangaza aho abakunda Kigali Protocal bafashe ifoto n'abakobwa b'iyi kompanyiUmunyamakurukazi uri no mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo Da Black, DJ Sonia, Ally Soudy na nyiri Kigali Protocal Umukundwa JosueBamwe mu basore bagize Kigali Protocal n'Umuyobozi Mukuru wayoAkanyamuneze kari kose ku bakobwa ba Kigali Protocal na Umukundwa Josue watangije iyi kompanyi mu 2018Nikita Imani uri mu bakobwa bagize Kigali Protocal yunganiye Ally Soudy mu kuyobora Red CarpetZuby Comedy ni bamwe mu bitabiriye ibirori n'igitaramo bya Kigali ProtocalSky 2 na Kamalo bari babucyereye bashimira cyane Umukundwa Josue washinze Kigali ProtocalPatycope na Ally Soudy bombi bari mu nkingi za mwamba z'imyidagaduro nyarwandaDany Nanone n'abantu be ba hafi bari mu baje gushyikira Kigali ProtocalUmunyamakuru wa InyaRwanda Mbarubukeye Peacemaker waninjiye mu byo kuvanga umuziki nka DJ Pundit ari mu bishimiye Kigali ProtocalBamwe mu bakobwa bamamaye cyane muri Kigali Protocal na Ally SoudyUmufotozi kabuhariwe Kitoko, umukinnyi Kwizera Betrand, Umuyobozi wa At Umulinga mu baje gushyigikira Kigali ProtocalPromesse Kamanda na Saddie Vybez bari babucyereyeAbari bahagarariye Samsung250 yateye inkunga iki gikorwa n'Umunyamakuru Emmy wa IGIHE  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND