Kigali

U Bwongereza n'u Rwanda byamaganye ikurwaho ry'icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/06/2023 18:43
0


Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'iy u Bwongereza, zamaganiye kure ibyashingiweho mu cyemezo cyo gukuraho umwanzuro wo kohereza abimukira mu Rwanda cyafashwe n'urukiko rukuru rwa Londres.



Urukiko rw’Ubujurire i Londres mu Bwongereza uyu munsi rwategetse ko umugambi wa Leta wo kohereza abimukira n’abasaba ubuhingiro mu Rwanda, utemewe n’amategeko.

Uyu mwanzuro wakuyeho uw’urukiko rukuru rwa Londres rwafashe mu Ukuboza 2022, rwari rwafashe rukanzura ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikurikije amategeko.

Abacamanza batatu b’urukiko rw’ubujurire bavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko kugeza habaye impinduka mu bijyanye n’abimukira mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe abacamanza bose bagize inteko batawemeranyaho kuko umwe muri bo yemeranyije n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru ko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyo koherezamo abo bimukira byakurije amategeko.

Umucamanza Ian Burnett wo muri uru rukiko rw'ubujurire ubwo yasomaga imyanzuro ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, yavuze ko abacamanza babiri muri batatu bafashe umwanzuro wo gukuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ariko anavuga ko kuba abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa ibyo bihugu bahunze bishobora gutuma batotezwa cyangwa bagafatwa mu buryo butesha agaciro ikiremwamuntu.

Umucamanza Burnett yavuze ko abo bacamanza babiri basanze ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikwiye kuvanwaho.

Yolande Makolo, Umuvugizi Mukuru wa Leta y’u Rwanda, aganira na BBC yavuze ko ibyashingiweho bakuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda bihabanye n'ukuri.

Ati: “Nubwo uyu ari umwanzuro w’inkiko zo mu Bwongereza, dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abasaba ubuhungiro n’impunzi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi."

Makolo yakomeje agira ati: "Tugira uruhare rufatika mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.

Nka sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda. Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi”.

Leta y'u Bwongereza nayo yamaganye ibyashingiweho urukiko rw'Ubijurire rukuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyafashwe n'urukiko rukuru.

Uwo mwanzuro w'urukiko rw'ubujurire, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak  yawamaganiye kuri avuga ko atemera ibyashingiwe mu gufata uwo mwanzuro.

Ati: "Nubwo nubaha urukiko sinemeranya n'imyanzuro yarwo. Nemera nkomeje ko leta y'u Rwanda yatanze ibisabwa byose bya ngombwa mu gutuma nta byago abimukira bahura nabyo igihe  bahimurirwa.

Minisitiri w'Intebe yakomeje avuga ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, Leta izajurira kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye.

"U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeye. UNHCR ifite abimukira yohereje mu Rwanda.  Tuzasaba ko icyo cyemeje cyongera kujuriririrwa mu rukiko rw'ikirenga. 

Gahunda y'iyi Guverinoma irasobanutse neza, ni iki gihugu – na guverinoma yanyu bikwiye gufata icyemezo ku muntu uza hano, si ibico by'abagizi ba nabi kandi nzakora icyo ari cyo cyose cya ngombwa kugira ngo ibyo bibe".

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, Penny Mordaunt, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko, yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda ari umwanzura ukwiye ariko uzemezwa n'inkiko.

Leta y’u Bwongereza yumvikanye n’iy’u Rwanda ku kohereza abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe ahanini guca intege abandi bageregeza kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyujijwe n'amategeko.

Guverinoma y'u Bwongereza biteganyijwe ko izatanga ubujurire mu rukiko rw'Ikirenga irusaba gutesha agaciro icyemezo cyafatiwe mu rukiko rw'Ubijurire kubera ko itemera ibyashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo kuvuga ko u Rwanda rudatekanye.

Ibihugu by'u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ariko mu Ukuboza 2022 ubwo Abimukira ba mbere bagomba kwerekeza i Kigali urugendo rwabo rwasubitswe igigitaraganya, nyuma y'uko hatanzwe ikirego mu rukiko abaharanira Uburenganzira bw'abimukira basabaga urukiko gufata umwanzuro rukemeza ko batoherezwa mu Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND