Urupfu rw'icyamamare ni ikintu gikomeye gishobora kugira ingaruka zikomeye ku muryango we, inshuti, ndetse n’abafana. Mu bihe by’imbuga nkoranyambaga, birororshye cyane ko amakuru y'urupfu rw'icyamamare akwirakwira vuba, kandi ni ngombwa gukemurana icyo kibazo ubwitonzi kandi bigakorwa mu cyubahiro.
Nk’abanyamakuru,
ibitangazamakuru, n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, dufite inshingano zo kumenyesha
abandi amakuru neza kandi mu buryo bwitondewe tukazirikana ingaruka amagambo
yacu n'ibikorwa byacu bishobora kugira ku muryango ndetse n'abakunzi ba
nyakwigendera.
Gutangazanya
amakuru ubushishozi n’icyubahiro
Iyo
utanga raporo ku rupfu rw'icyamamare, ni ngombwa kwibuka ko umuryango n'abakunzi
ba nyakwigendera bari mu bihe bitoroshye. Amakuru agomba kutangazwa
hifashishijwe ubushishozi no kubahana, hibandwa ku buzima n’umurage wa nyakwigendera,
aho kwibanda ku rupfu rwe.
Abanyamakuru bagomba kwirinda gukoresha urupfu rw’icyamamare nk’umwanya wo kwandika imitwe y’inkuru ikurura abarebyi cyangwa abasomyi benshi.
Ni ngombwa gushyira mu gaciro
ugatangaza amakuru ariko kandi ukubaha n’ubuzima bwite bw’umuryango wasigaranye
intimba. Inkuru yawe igomba kumvikanamo kubaha no kwishyira mu mwanya w'abandi,
ukemera ibyago byabaye ndetse n'ingaruka bigira ku basigaye.
Kwirinda
ibihuha n’amakuru atizewe
Nyuma
y’urupfu rw’icyamamare, ibihuha n’amakuru atizewe bishobora gukwirakwira vuba
binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi mbuga. Nk’abanyamakuru n’ibitangazamakuru,
ni ngombwa kugenzura niba ikintu ari ukuri mbere yo gutanga raporo ku cyateye
urupfu cyangwa ibindi bisobanuro bijyanye n’icyo kibazo.
Gusangiza abantu ibihuha cyangwa amakuru atari yo bishobora kubabaza umuryango ndetse n’abakundaga nyakwigendera, kandi bishobora no kwangiza icyizere rubanda rufitiye igitangazamakuru cyangwa ukoresha izo mbuga nkoranyambaga.
Ni ngombwa gutegereza kugeza igihe abagomba
gutangaza ayo makuru bizewe bayatangarije bakemeza icyateye urupfu mbere yo
kubitangaza no kwirinda gukekeranya uko ibintu bimeze.
Kuzirikana
umuryango we wa hafi
Umuryango wa hafi wa nyakwigendera ukunze kwibasirwa cyane n’urupfu rwe, ni ngombwa rero kuzirikana ibyiyumvo byabo n’ibikenewe muri icyo gihe kitoroshye.
Abanyamakuru n’ibitangazamakuru
bagomba kwirinda gutoteza umuryango ku bw’amakuru cyangwa ibitekerezo runaka. Bagomba
kandi kubaha ubuzima bwabo bwite hamwe n’urugamba rw’intimba barimo.
Ni
ngombwa kandi kumva ingaruka z’amakuru ku muryango ndetse n’abakunzi ba
nyakwigendera. Ibitekerezo cyangwa amagambo bidafite ishingiro bishobora
gukomeretsa umuryango ndetse bikawambura icyubahiro, ni ngombwa kandi gushyira
mu gaciro mu gihe cyo gutangaza amakuru ukibuka kubaha ibyiyumvo by’umuryango.
Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya Fabrice Nzeyimana. Uyu mugabo watanze ibi bitekerezo, afite impamyabumenyi mu Mategeko ndetse na Tewolojiya.
TANGA IGITECYEREZO