Abahanzi bakomeye barimo Beyonce, SZA na Drake bari mu begukanye ibihembo byinshi muri BET Awards 2023, mu gihe Burna Boy na Libianca hamwe na Tems bahesheje ishema umuziki nyafurika.
Hashize amasaha abiri gusa hamaze kuba ibirori bya BET Awards 2023 byari bitegerejwe n'abatari bake. Ibi birori byatangiwemo ibihembo ku bahanzi batandukanye bitwaye neza mu muziki binyuze mu njyana zitandukanye bakora.
Ibihembo bya BET Awards ni ibihembo bitangwa na televiziyo mpuzamahanga ya Black Entertainment Televison, byatangiwe gutangwa mu 2001 aho byari bigamije gushimira no guteza imbere abahanzi b'abirabura.
Kuri iyi nshuro byatanzwe ku nshuro ya 22 aho byari byihariye dore ko hizihizwaga imyaka 50 injyana ya Hip Hop imaze ibayeho. Byari byitabiriwe kandi n'abahanzi b'ibyamamare bitandukanye harimo n'ababiririmbyemo barimo nka Davido, Latto na Offset watunguranye ahurira ku rubyiniro na Quavo baha icyubahiro mugenzi wabo Takeoff uherutse kwitaba Imana.
Abahanzi bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga nibo biganje mu bahawe ibihembo bya BET Awards 2023. Ku ikubitiro harimo Beyonce wahawe ibihembo 3 birimo icya album nziza y'umwaka, icy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka ndetse n'indirimbo yakunzwe na benshi.
Umuhanzikazi w'icyamamare Beyonce yahawe ibihembo 3 bya BET Awards 2023
Umuraperi Drake yegukanye ibihembo bibiri harimo icy'indirimbo nziza yahuriyemo abahanzi benshi yitwa 'Wait For U' yakoranye na Tems wo muri Nigeria hamwe na Future. Yahawe kandi igihembo cy'indirimbo nziza ya Rap.
Indirimbo 'Wait For U' yahuriyemo Drake, Future na Tems yahawe igihembo
Umuraperi kabuhariwe Kendrick Lamar yahawe igihembo cy'umuraperi mwiza w'umwaka mu gihe Latto ariwe wahawe igihembo cy'umuraperikazi w'umwaka. Umuhanzikazi SZA niwe wahawe igihembo cy'indirimbo ifite amashusho meza, ndetse Coco Jones yahawe igihembo cy'umuhanzi mushya mwiza.
Burna Boy wegukanye igihembo cya mbere cya BET Award mu 2021, yongeye kwibikaho icya kabiri
Umuhanzi Burna Boy ukomeje kugeza injyana ya Afro Beat kugasongero, yongeye kwandika amateka ubwo yahabwaga igihembo cy'umuhanzi mwiza mpuzamahanga. Iki gihembo yagitwaye ahigitse abandi bahanzi bakomeye barimo Stormzy, Aya Nakamura, Ayra Starr, Ella Mai hamwe na Central Cee wakunzwe mu ndirimbo ye 'Doja'.
Umuhanzikazi Libianca ukomoka muri Cameroon yahawe igihembo cy'umuhanzi mushya mpuzamahanga
Mu bandi bahanzi batwaye ibihembo bya BET Awards 2023 harimo umuhanzikazi Libianca wo muri Cameroon wakunzwe mu ndirimbo ye 'People'. Yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mushya witwaye neza ku rwego mpuzamahanga.
Teyana Taylor niwe wabaye utunganya amashusho mwiza w'umwaka, naho Damson Idris aba umukinnyi wa filime mwiza w'umwaka mu gihe Angeka Bassett uzwi muri Black Panther yabaye umukinnyi wa filime w'umugore w'umwaka.
Umuraperi Busta Rhymes yahawe igihembo cy'umuhanzi wakoze ibikorwa by'indashyikirwa.
Umuhanzi Davido ari mu baririmbye mu birori bya BET Awards 2023
Abahanzi bakomeye bari bitezweho kwegukana ibihembo barimo Rihanna, Cardi B, Lizzo, DJ Khaled, Nicki Minaj na Megan Thee Stallion batashye amara masa.
Ibihembo bya BET Awards byongeye guha umuziki nyafurika intebe nyuma y'uko abahazi 3 barimo Burna Boy, Libianca na Tems batwaye ibihembo mu gihe Davido yasusurukije ababyitabiriye ubwo yaririmbaga indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa 'Unvailable'.
TANGA IGITECYEREZO