Waba ukumbuye K8 Kavuyo muri za ndirimbo ze zakanyujijeho mu myaka yatambutse? Mbere y'uko ataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe 'Icyumba cya Rap,' InyaRwanda yaguteguriye indirimbo z'intoranwa uyu muraperi yumvikanyemo ndetse zidateze kwibagirana mu mitwe ya benshi.
Hashize amasaha macye ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ butegura igitaramo ‘Icyumba cya rap’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, butangaje ko K8 Kavuyo yiyongereye mu baraperi bazasusurutsa abazacyitabira.
Uyu muraperi yongerewemo
mu gihe ari no mu bari batekerejweho mbere, icyakora bihurirana n’uko amatariki cyari kubera atari kuba ari mu gihugu.
Iki gitaramo cyagombaga
kubera kuri Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024, cyaje gusubikwa bitunguranye
bitewe n’imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi winjiye mu byuma bituma
abagiteguye bafata icyemezo cyo kugisubika.
Nyuma y’isubikwa ry’iki
gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa ku wa 10 Mutarama 2025, noneho
kigashyirwa muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura
yakongera kucyirogoya.
Bitewe nuko ku nshuro ya
mbere cyari cyahuriranye n’izindi gahunda za K8 Kavuyo, kuri iyi nshuro akaba
ahari, yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Ma Africa iri kugitegura
kuzacyitabira.
K8 Kavuyo yinjiye ku
rutonde rw’abaraperi bazasusurutsa abakunzi b’injyana ya Hip Hop yiyongera ku
barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone,
Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe.
Ni igitaramo kugeza ubu kwinjira amatike ari kugura ibihumbi 3Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 7Frw muri VIP n’ibihumbi 15Fr muri VVIP. Ni mu gihe ariko abazayagurira ku muryango bo bazaba bayagura ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP n’ibihumbi 20Frw muri VVIP.
Dore indirimbo 20 zakwibutsa neza ubuhanga bwa K8 Kavuyo uri mu baraperi bakunzwe cyane:
1.
Njonogo
2.
Ndaguprefera
3.
Ndi uw’i Kigali – Meddy, The Ben, K8
Kavuyo
4.
Inkuba Remix – Riderman ft The Ben, K8
Kavuyo, NPC
5.
Isaha ya munani – K8 Kavuyo ft Meddy
6.
Africa Mama Land – The Ben ft K8 Kavuyo
7.
Bwe Bwe Bwe (Remix) - Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy,
K8 Kavuyo
8.
Afande
9.
Alhamdulillah
10.
Imbonekarimwe
11.
Gasopo
12.
Acapella
13.
Ijambo nyamukuru – K8 Kavuyo ft The Ben
14.
Iyaminiye – K8 Kavuyo ft Meddy
15.
Hood Inyumve – K8 Kavuyo ft NPC
16.
Asa na bicye
17.
Kujya Ngumi
18.
Tayali – ft Bruce Melodie
19.
Umva DJ – K8 Kavuyo ft Kitoko
20.
Wane – ft Afrique
TANGA IGITECYEREZO