Byiringiro Lague nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino wa shampiyona, yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Byiringiro Lague yahise agaruka mu Rwanda, nyuma yaho shampiyona yahise ijya mu karuhuko, amakipe akazasubukira akina umunsi wa 15 wa shampiyona mu mpere za Kanama.
Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Sandvikens IF yaraye afashije iyi kipe gutsinda umukino bahuragamo na Fulltid ibitego 5-2 akaba yatsinzemo ibitego 2 wenyine, ari na byo bya mbere yari atsinze kuva yagera muri iyi shampiyona.
Akigera ku kibuga cy'indege, Byiringiro Lague yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, avuga uko ubuzima bumeze mu gihugu cya Suwede.
Yagize ati "Mbere na mbere murakoze kumpa ikaze, navuga ko mu gihugu cya Suwede banyakiriye neza kandi ndabyishimira cyane.
Shampiyona ya Suwede ni nziza kandi irakomeye, ugereranyije n'iyo nari mvuyemo. Ni shampiyona nizeye ko izamfasha kuzamura urwego."
Byiringiro Lague yageze ku kibuga cy'indege akumbuye cyane imfura ye
Byiringiro Lague avuga ko akigera muri Suwede yagowe n'ubukonje. Yagize ati" nkigerayo, nagowe n'ubukonje cyane, kuko bwari bunyishe, nanirwa kwiyakira, gusa nyuma bigenda biza.
Ibitego bibiri naraye nsinze, ni ibitego byanshimishije, kuko nabitsinze n'umwana wanjye yujuje amezi icumi, byanshimishije cyane kuko nari nasabye n'Imana ngo impe igitego nkiture umwana wanjye".
Byiringiro Lague yakomeje avuga ko ubwo yajyaga mu Busuwisi yakuyeho isomo ari gukoresha muri iyi minsi. Ati "Ubwo najyaga mu Busuwisi, bambwiye ibyo ngomba guhindura, ngaruka mu Rwanda ndabihindura, ubu muri Suwede bigaragara ko nabihinduye."
Yasoje avuga ko gusanga Yannick Mukunzi byamufashije guhita amenyera, ndetse kwisanga mu ikipe nti byangora.
Uyu mukinnyi wageze ku kibuga cy'indege afite urukumbuzi rw'umuryango we, niwe uheruka gutsinda igitego cyahesheje amanota 3 ikipe y'igihugu Amavubi mu mikino y'amarushanwa, mu 2021, gusa mu mukino uheruka, Amavubi akaba ataramukoresheje.
Byiringiro Lague yaje mu Rwanda mu karuhuko kamara ukwezi, nyuma amakipe agasubukura shampiyona
Byiringiro ari gusoma imfura ye yari yaje kumusanganira ku kibuga cy'indege
Byiringiro Lague avuga ko umuryango we ari kimwe mu biri gutuma yitwara neza ndetse akanakora cyane
Sandvikens IF ikinwamo na Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick, yabifurije ibiruhuko byiza
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BYIRINGIRO YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Byiringiro yageraga i Kigali
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO