Kigali

Amasezerano Lamine Yamal agiye guhabwa ni inkota y'amugi abiri

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/02/2025 12:49
0


Abakurikira umupira w'amaguru bakomeje kuryoherwa n'impano ya Lamine Yamal, batangiye kugira impungenge ko amasezerano mashya agiye guhabwa yo ubwayo ashobora kwangiza impano ye.



Nyuma y'abakinnyi ba FC Barcelona baherutse gusinya amasezerano mashya nka Araujo, Balde, Pedri, Fermin Lopez na Inigo Martinez urakurikizwaho, amaso yose y'abakunzi b'iyi kipe yerekeje kuri Lamine Yamal.

Yamal w'imyaka 17 ni umusore umaze kwemeza Isi ko impano ye idashidikanywaho, bityo ubuyobozi bwa FC Barcelona bukaba bwaramaze gutegura amasezerano ye mashya kugira ngo birinde ko bamutwarwa n'indi kipe.

Mu kiganiro aherutse kugirana na ESPN, Lamine Yamal yagaragaje ko ibitekerezo bye byose biri muri FC Barcelona, ndetse ko yiteguye gusinya amasezerano mashya avuga ko ari vuba aha.

Yagize ati:"Sinzi igihe amasezerano azasinyirwa, ariko ndizera ko ari vuba. Barça niyo kipe y'ubuzima bwanjye. Ndizera ko nzongera amasezerano nkayibamo igihe kirekire gishoboka."

Kuba FC Barcelona ishaka Lamine Yamal yirereye ndetse nawe akaba ayishaka ibyo ntibishidikanywaho, gusa bamwe bagize impungenge ubwo hajyaga hanze ibigize amasezerano uyu musore agiye guhabwa.

Bivugwa ko FC Barcelona yamaze kumvikana na Jorge Mendes(agent ya Yamal), ko umukinnyi we azasinya amasezerano azarangira mu 2030, akazajya ahembwa miliyoni €7/€8 ku mwaka.

Aha ubaze ku cyumweru ni ibihumbi hafi 170 by'amayero, bizatuma aba umukinnyi wa gatatu uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe, nyuma ya Frenkie de Jong na Robert Lewandowski.

Amakuru dukesha El Chiringuito Tv avuga ko Lamine Yamal azasinya aya masezerano namara kuzuza imyaka 18, bivuze ko ari nyuma ya tariki 13 Nyakanga 2025 kuko aribwo azaba ayujuje.

Byitezwe ko kandi mu mwaka utaha w'imikino uzatangira Kanama nk'uko bisanzwe, nimero 10 ya FC Barcelona izamburwa Ansu Fati ushobora kuzaba atanakibarizwa muri iyi kipe igahabwa Lamine Yamal.

Kuri izi ngingo ebyiri niho hari impungenge. Gufata umwana w'imyaka 18 ukamuha amafaranga angaba gutyo hari abakinnyi benshi byagiye byica 'career' zabo, bakarangira aribwo bari bagitangira.

Ikindi kumuha nimero 10 y'amateka muri iyi kipe byumwihariko ya Lionel Messi. Ni ikintu gishobora kumuremerera nk'uko byagenze kuri Ansu Fati, bikaba byamubera umutwaro cyangwa bikamutera imbaraga zo gukora ngo yemeze n'abataremera.

Iyi ikaba ariyo mpamvu aya masezerano hari ababona ko ari inkota y'amugi abiri, kuko ashobora kumwirangiriza cyangwa akamutera imbaraga zo gukora birushijeho uko yakoraga.


Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bitezweho byinshi mu myaka iri imbere 


Kuva Ansu Fati yahabwa nimero 10, yazonzwe n'ikibazo cy'imvune

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Fabrice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND