Hakizimana Muhadjir yongeye gushimangira ko ari umukinnyi mwiza kurusha abandi banyarwanda bose harimo na Muhire Kevin, gusa avuga ko ibyo akina habuzemo umuvuduko kugira ngo abe umukinnyi ukomeye ku Isi.
Nk’uko
asanzwe abishimangira ko nta mukinnyi umurusha gukina umupira w’amaguru hano mu
Rwanda, Hakizimana Muhadjir yongeye kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda gusa avuga ko umupira azi haburamo akantu gato cyane kari gutuma aba
umukinnyi ukomeye wari kwisanga no mu makipe akomeye mu Bwongereza.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Hakizimana Muhadjir yagarutse ku ngingo akunda gushimangira ko ariwe mukinnyi mwiza mu Rwanda.
InyaRwanda yamubajije niba yakwigereranya ku bwiza bwa Muhire Kevin, Kapiteni wa Rayon Sports, maze asubiza avuga ko ari mwiza ariko mu Rwanda ntawe umurusha ubwiza n’ubuhanga bwo mu kibuga.
Ubwo
yagarukaga kuri Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjir yagize Ati” Muhire Kevin hari
ibintu turushanwa. Kevin ni umukinnyi mwiza ariko simbara ko akina nimero 10
kuko iyo ugiye mu bihe byashize yari nimero 8. Ni umukinnyi mwiza bigoye
kumwambura umupira kandi ni umuyobozi''.
InyaRwanda
yabajije Muhadjir kuba yakwigereranya na Muhire Kevin, maze akomeza ati “ Njyewe
umupira nkina ntabwo usanzwe kandi sinkubesha ndetse sindi kwirata. Iyo nicaye
njya nibaza ngo Imana iyo iza kunyongerera ku muvuduko mfite ubundi ikandekera
ubumenyi bw’umupira mfite nari kwisanga muri za Manchester.
Ntabwo
Imana yaguha ibintu byose ariko ibyo yampaye ndicara nkareba nkabona nta
mukinnyi undusha umupira , ntawe nzi''.
TANGA IGITECYEREZO