Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso muri RBC, Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, agiye guhurira n’umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko n’umuraperi Diplomate mu kiganiro cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Nta gihe nyacyo kiruta none’.
Iki kiganiro kizaba ku wa 1 Nyakanga 2023 kuri Hill
Top Hotel and Country Club guhera saa saba z'amanywa kugeza saa moya z'ijoro (1PM-7PM).
Umunyamakuru Dashim ari nawe wagize igitekerezo cyo
gutegura iki kiganiro, yabwiye InyaRwanda ko yagiteguye biturutse ku busabe bw’abakunda
ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’ asanzwe akora kibamo igice yise ‘Ijambo ryahindura
ubuzima’, gitambuka muri Fine Fm.
Uyu musore yavuze ko mu bihe
bitandukanye yagiye yakira ubutumwa bwa benshi bandika bamusaba ko yategura
igikorwa nk’iki cyo kungurana ibitekerezo.
Ati “Basabye ko twazagira igihe cyo guhura tukungurana
ibitekerezo ndetse tugasangirira hamwe amwe mu masomo anyura muri icyo
kiganiro.”
Akomeza ati “Nyuma yo kubyigaho neza twanzuye ko
twajya dukora umuhuro ugamije kwiga byibura rimwe mu kwezi, uwo muhuro niwo
twahaye izina rya ‘Ijambo ryahindura ubuzima Summit’.
Dashim yavuze ko muri rusange ibi biganiro bigamije ‘gukomeza
kwiyungura ubumenyi binyuze mu bigisha batandukanye tuzajya dutumira buri uko
igikorwa kibaye.’
Kuri iyi nshuro ya mbere, abazitabira iki gikorwa
bazaganirizwa n’abarimo Tom Close uzaba ari umutumirwa mu kiganiro kizaba imbonankubone.
Azagaruka ku ngingo zitandukanye zirimo
ibijyanye n’urugendo rwe rwa muzika, urugendo rwe mu bwanditsi bw’ibitabo
ndetse anagaruke kuri amwe mu magambo yahindura ubuzima akunze gusangiza
abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bandi bazitabira iki kiganiro, harimo umuraperi Diplomate
uzataramira abazitabira iki gikorwa.
Hazabaho n’andi masomo y’ubuzima azatangwa n’abatumirwa
batandukanye barimo Muganga Rutangarwamaboko, Dr. Francis Habumugisha na
Biseruka Abdul Kareem.
Insanganyamatsiko y’Ijambo ryahindura ubuzima Summit
kuri iyi nshuro ya mbere ni ‘Nta gihe nyacyo kitari None’.
Kwitabira iyi ‘Summit’ bisaba kwiyandikisha binyuze
kuri numero yagenewe iki gikorwa ariyo 0784 069 299.
Tom Close agiye kugaragara muri iki gikorwa, nyuma y’uko
aherutse gushyira hanze album ye ya Cyenda yise ‘Essence’ iriho indirimbo
13.
Diplomate bazahurira muri iki gikorwa, amaze igihe
adashyira hanze indirimbo. Aheruka gusohora indirimbo ‘Kalinga’ imaze umwaka
umwe, ariko yabanjirijwe n’izirimo ‘Umwe bavuze’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Karibu
Sana’ yakoranye na The Ben n’izindi.
Rutangarwamaboko uzatanga ikiganiro muri iki gikorwa ni umuganga, Umushakashatsi, Umwigisha w'Ubuzima bushingiye ku muco, akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima.
Arazwi cyane ahanini binyuze
ku bitekerezo adasiba gutanga cyane cyane ku ngingo zijyanye n’umuco w’u
Rwanda.
Dr Francis Habumugisha uzaganiriza urubyiruko n’abandi
bazitabira iki gikorwa, niwe washinze Televiziyo Goodrich TV n’urubuga ‘Muganga
Online’.
Ku wa 1 Kamena 2023, nibwo yagizwe Umuyobozi w’icyubahiro
w’Ikigo gifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa biri mu murongo
w’Intego z’Iterambere Rirambye kandi ridaheza 'Center for Inclusive and
Sustainable Development'.
Iki kiganiro kizaba ku wa 1 Nyakanga 2023, kigamije guhuza abakunzi b’ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’
Tom Close azagaruka ku mvano y’amagambo
yahindura ubuzima akunze kwandika ku rubuga rwa Twitter n'ibindi
Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, umwe muri bake
bakorera ku mugaragaro ibikorwa by’ubuvuzi gakondo ategerejwe mu kiganiro ‘Nta
gihe nyacyo kitari None’
Umunyamakuru wa Fine FM, Dashim avuga ko yateguye iki
gikorwa nyuma y’ubusabe bwa benshi
Dr Francis Habumugisha azagaruka ku rugendo rwagejeje
kugushinga Goodrich Tv n’ibindi byaranze urugendo rwe rw’amasomo
Umuraperi Diplomate azaririmba muri iki gikorwa kigamije guhuza abakunzi b’ikiganiro ‘Ijambo ryahindura ubuzima’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'ESSENCE' YA TOM CLOSE
KANDA HANO UREGE IGICE CY'IJAMBO RYAVUZWE NA CHE GUEVARA, UFATWA NK'INTWARI Y'ICYITEGEREREZO
TANGA IGITECYEREZO