Umuririmbyi Kidum wamamaye kuva mu myaka 50 ishize ari mu muziki, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka akazashimisha abazitabira igitaramo cy’ibirori “Amore Valentines’ Gala” yatumiwemo azahuriramo n’abahanzi bagenzi be barimo Ruti Joel na Alyn Sano.
Yabitangaje ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025. Ni mu gihe itsinda rye ry’abaririmbyi rizwi nka ‘Boda Boda’ ryo ryakoresheje imodoka kugirango babashe kugera i Kigali.
Uyu mugabo yaherukaga i Kigali mu mezi atanu ashize ubwo yaririmbaga mu gitaramo yizihirijemo ibitaramo birenga 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Yabwiye InyaRwanda ko afite byinshi ahishiye abakunzi be. Ati “Hari udukoryo twinshi, hari ibizatangurana, hari urwenya, hari n’ibindi bizigaragaza.”
Kidum yavuze ko iki gitaramo gihuriranye no kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, kandi kuri we uyu munsi ntusanzwe.
Ati “Ni umunsi wo kwerekana urukundo, yaba njyewe cyangwa wowe turashobora gusangira urukundo, amaraso n’umubiri.”
Yavuze ko ageze i Kigali mu gihe yagombaga kuba yarakoranye indirimbo na Jules Sentore na Bwiza, ariko ntibyakunze kubera ibitaramo yagiyemo hirya no hino nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi. Ati “Hari n’akazi k’amafaranga menshi mfite, ku buryo bigoye. Ariko bizashoboka.”
Kidum yavuze ko ageze i Kigali afite umutima wishimye, kuko yamaze kubona ubwenegihugu bwa Kenya. Ati “Byararangiye ubwenegihugu ndabufite.”
Yavuze ko kuba bifashe imyaka irenga 30 kugirango abone ubwenegihugu ari kimwe nko kubatizwa. Ati “Kubatizwa bishobora gufata imyaka. Ukavuga uti njyewe ndi umukristu ariko mu mazi menshi ntabwo ndajyamo.”
Kidum yavuze ko yamenyekanye cyane ubwo yari ageze muri Kenya, kuko n’iwabo ku ivuko mu Burundi ‘bamenye ari uko ngeze muri Kenya’.
Uyu mugabo yavuze ko yihaye intego yo gukora ibitaramo byinshi kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.
Amatike y’iki gitaramo ari mu byiciro binyuranye birimo nk’itike y’ibihumbi 20 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 10 Frw. Harimo kandi itike y’ibihumbi 80 Frw ku bantu babiri bakundana, bakazicara mu myanya y’icyubahiro.
Harimo kandi itike y’ibihumbi 300 Frw izagurwa n’abantu batandatu bazicara ku meza amwe, bagahabwa icyo kurya no kunywa. Hari kandi itike ya miliyoni 1 Frw y’abantu batandatu, bazahabwa n’icyo kunywa no kurya.
Kidum yavuze ko buri gihe iyo atumiwe mu Rwanda atajya azuyaza gusubiza ubutumire
Kidum
yageze i Kigali atangaza ko yamaze kubona ubwenegihugu bwa Kenya
Kidum
yavuze ko yagombaga gukorana indirimbo na Bwiza na Jules Sentore ariko
ntibyakunze
Kidum
yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri ‘Amore Valentine’s Gala’
Abakobwa
babarizwa muri Kigali Protocol bakiriye Kidum ku kibuga cy’indege
Ubwo
Kidum yari ageze mu mudoka yitegura kwerekeza kuri Hotel acumbitsemo
Iki
gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 muri Camp Kigali
AMAFOTO:
Jean Nshimiyimana- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO