Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC naho APR FC inganya na Musanze FC 0-0 mu mikino ibanza ya 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2025.
Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 Saa Cyenda.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiranye umukino imbaraga ndetse ku munota wa 2 yashoboraga kugira icyo ikora imbere y'izamu rya Rutsiro FC ku mupira Ndayishimiye Richard yari ahaye Muhire Kevin ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko hari habayemo kurarira.
Abarimo Adama Bagayogo bakomeje kurema uburyo ariko umunyezamu wa Rutsiro FC,Matumele Monzobo akaba ibamba.
Bigeze mu minota ya 15 Rutsiro FC yarushije Rayon Sports cyane mu bijyanye no guhererekanya umupira neza gusa ntiyagira icyo ibibyaza imbere y'izamu.
Ku munota wa 23 Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira waruzamuwe na Fitina Ombolenga maze Fall Ngagne awukozaho ukuguru usanga Adama Bagayogo arekura ishoti riruhukira mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa Rutsiro FC yakomeje kwiharira ibijyanye no kwiharira umupira abakinnyi bayo bakanyuzamo bagatera imipira miremire bashaka rutahizamu wayo Habimana Yves gusa ba myugariro ba Rayon Sports bakaba maso.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 60 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Youssou Diagne ku mupira yarahawe na Muhire Kevin awushyira mu izamu akoresheje umutwe.
Ku munota wa 80 Rutsiro FC yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mumbere Mbusa ku ishoti yari arekuye maze Ndikuriyo Patient agiye kurikuramo birangira rimunyuzeho riruhukira mu izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.
Indi mikino yakinwe , Musanze FC yanganyije na APR FC 0-0,Nyanza FC itsindwa na Police FC 2-1 , Amagaju FC atsindwa na Bugesera FC 2-1 ,AS Muhanga itsindwa na Gasogi United 2-0 naho City Boys inganya na Gorilla FC 1-1.
Adama Bagayogo yishimira igitego yatsinze
Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1
TANGA IGITECYEREZO