Nk’uko Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kibitangaza, buri mwaka abantu barenga 795.000 muri Amerika barwara stroke; indwara yo mu bwonko iterwa nuko imiyoboro ijyana umwuka wa oxygen n’izindi ntungamubiri ku bwonko yazibye.
Ibyago byo
kurwara stroke byiyongera uko imyaka igenda yigira imbere, ariko bidakuyeho ko
nabo mu myaka yo hasi bayirwara.
CDC ishimangira kandi
akamaro kugira icyo ubikoraho hakiri kare; abantu bihutira kugera ku bitaro mu
gihe kitarenze amasaha atatu bibonyeho ibimenyetso bya mbere bya stroke bakunze
guhura n’ibibazo bike nyuma y’amezi atatu ugereranije n’abahawe ubuvuzi bakerewe.
Menya byinshi ku bimenyetso
by’iyi ndwara y’ubwonko twaguteguriye hamwe n’urubuga salmonhealth.com kugira ngo
ufate ingamba zifatika aho biri ngombwa:
1. Kugagara ibice na
bimwe by’umubiri
Umuntu ashobora kugagara bitunguranye mu isura cyangwa agatakaza ibyiyumvo mu biganza, ibirenge, amaboko, amaguru cyangwa mu zindi ngingo.
Uku kunanirwa gukora kw’ingingo
mu buryo butunguranye bishobora kandi kugutera ibyiyumvo byo gutitira.
Birasanzwe kandi ko stroke ishobora gutera kunanirwa k’uruhande rumwe rw’umubiri,
mu gihe urundi ruhande rukomeza gukora neza.
2. Urujijo
Umuntu ugiye kurwara
iyi ndwara ashobora kunanirwa kumva ibiri kuba cyangwa agatakaza ubushobozi bwo
gutekereza neza. Iyo umwitegereje neza ubona urujijo ku maso ye, yananiwe
gufata ibyemezo.
3. Gusobanukirwa bigoranye
Nubwo bijya gusa
n’urujijo, umuntu uite iki kibazo ashobora kugira ingorane mu gusobanukirwa imvugo,
ururimi cyangwa imibare. Uyu muntu uzamubwirwa
no kuzunguza umutwe ahakana, cyangwa avuga bike, cyangwa kumva atari hamwe.
4. Kubabara umutwe bikabije
Umuntu ashobora kugira
ikibazo cyo kuribwa n’umutwe bikabije cyangwa ijosi mu buryo butunguranye. Ibi
bibaho nta mpamvu izwi ibiteye kandi bikaba ku bantu badafite amateka yihariye
yo kurwara umutwe.
5. Gutakaza ubushobozi
bwo kuguma hamwe
Umuntu ashobora kugira
ikibazo cyo guhagarara, kugenda cyangwa ntashobore kuva aho ari na gato. Uyu,
ashobora kuzungeera cyangwa agafata ibintu bihagaze kugira ngo ashobore gukomeza
guhagarara..
6. Kuzungeera
Uyu muntu akunda kumva
acitse intege, adakomeye cyangwa nk’icyumba arimo kizunguruka. Ikizamukwereka nuko
adashobora guhagarara neza cyangwa agahora afashe umutwe we.
7. Guhindagurika mu
mirebere
Uyu muntu ashobora kuba
atabona neza cyangwa afite ikibazo mu ijisho rimwe cyangwa yombi, ndetse usanga
atagishoboye gusoma.
8. Kugira ibibazo mu
kuvuga
Hari igihe uyu muntu
aba adashobora kuvuga burundu, avuga nabi cyangwa adashobora guhuza ibyo avuga
cyangwa agakoresha amagambo mu buryo budakwiye.
9. Gucika intege
Bibaho ko uyu muntu
agaragaza intege nke mu maso, akagira imbara nke mu kuboko cyangwa mu kuguru. Iyo
umwitegereje ubona ko ari umuntu uhorana intege nke, ushaka guhora yicaye
cyangwa aryamye kandi akenshi ntaba afite n’ubushobozi bwo gukora imirimo
yoroheje.
TANGA IGITECYEREZO