Kigali

Ally Soudy yakirijwe indabo, B-Threy amushimira umusanzu yamuhaye-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/06/2023 12:03
0


Ally Soudy azakora mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Kigali Protocal (5 Years Anniversary Live concert). Azafatanya mu kwakirana ku itapi itukura abazitabira afatanyije na Kayumba Darina na Nemutv (Sabine Mutabazi) waje muri 5 bageze finali ya Miss Rwanda 2022. Aje kandi kwitegura igitaramo cye kizaba muri Nyakanga.



Umunyamakuru, umushyushyarugamba unyuzamo akaririmba, Ally Soudy yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe yakirizwa indabo. Yazanye n'umugore we n’abana batigeze biyereka inyaRwanda.

Aje  kandi mu kiruhuko afitemo n’ibitaramo yaba icye giteganyijwe ku itariki 08 Kanama 2023 ndetse n’isabukuru y’imyaka itanu ya Kigali Protocol azaba ari kwakira abazitabira abafasha gutambuka itapi itukura. Ni igitaramo kizaba ku wa 29 Kamena 2023.

 

Ally Soudy yabwiye InyaRwanda ko yahagurutse ku Cyumweru. Akanyura ku mugabane w’u Burayi. Abara inkuru y’urugendo n’umuryango we yagize ati: ”Nahoraga ndota kuzazana na RwandAir none birabaye. Urabizi ko isigaye igera i London mu Bwami bw’u Bbwongereza. Rero niyo yatuzanye kandi ndishimye”.

 

Ally Soudy uri mu banyamakuru batangije imyidagaduro igezweho ubwo we na bagenzi be bakoraga kuri Radio Salus, ashimirwa uruhare agira mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Aho ari hose avuga ko umuziki nyarwanda umuba mu maraso ariyo mpamvu ahora akora ibiganiro bigaragaza uruhare rw’abahanzi nyarwanda mu guteza imbere muzika nyarwanda.

 

B-Threy yahishuye ko Ally Soudy ari we wabengutse impano ye


Mu gihe abandi batari bemera impano ya B-Threy siko byagenze kuri Ally Soudy yashimye ubuhanga bwa B-Threy. Muri icyo kiganiro bari hamwe batera urwenya , B-Threy yagize ati:”Uyu mugabo reka muhe indabo ataradupomoka (ataraducika,ataratabaruka) kuko niwe washimye impano yanjye ndamushimira cyane abyumve”. 


B-Threy yavuzeko yari aturanye na Ally Soudy i Nyamirambo ahazwi nko ku rya nyuma. Ndetse hari izina bahimba Ally Soudy (Papa kinyatrap). Ally Soudy yatunguwe no kubona B-Threy amushimira araseka cyane anavuga ko ari ubwa mbere ageze i Kanombe akakirizwa indabo. 


Ally Soudy yahishuye ko B-Threy ari mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya "Ally Soudy and Friends Live Show" kizaba tariki 05/08/2023 muri Camp Kigali.

 

Ally Soudy yakirijwe indabo, B-Threy n'abakobwa ba Kigali Protocal bamwakiriye


Ally Soudy ni ubwa mbere ahawe indabo akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe



Umunyamakuru akaba n'uvanga imiziki Dj Pundit, Ally Soudy hagati na B-Threy 



B-Threy yashimiye Ally Soudy wamufashije kumenyekana abandi bataraha agaciro impano ye


Abakobwa ba Kigali Protocal yitegura igitaramo bagiye kwakira Ally Soudy bari kumwe na B-Threy


Kigali Protocal bahinduye byinshi mu kwakira ibyamamare



Ally Soudy afite igitaramo tariki 05/08/2023 kwinjira ahasanzwe ni 20k, imyanya y'icyubahiro ni 40k n'imeza y'abantu 7 yishyurwa ibihumbi 250 Frw


Kigali Protocal ifite igitaramo kizabera Camp Kigali ku itariki 29/06/2023

REBA AMASHUSHO UBWO ALLY SOUDY YARI AGEZE I KANOMBE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND