Imyitwarire yawe cyangwa ibikorwa bimwe na bimwe bya buri munsi bishobora kongerera umwijima wawe ibyago byo kwangirika. Hari ibintu bisanzwe bizwi ko byangiza umwijima, ariko hari n’ibindi usanga abantu badasobanukiwe, kandi byose ni ngombwa kubimenya no kubyirinda ku bw’ubuzima bwiza bw’umwijima wawe.
Nubwo bimeze bityo,
gusobanukirwa uburyo imyitwarire imwe n’imwe na gahunda zawe za buri munsi
byangiza ubuzima bw’umwijima ni intambwe ya mbere y’ingenzi yo kwirinda.
Dore imyitwarire icyenda
isanzwe, yongera ibyago byo kwangirika k’umwijima nk’uko urubuga
personalabs.com rubivuga:
1. Kunywa inzoga
nyinshi
Kunywa inzoga nyinshi, bifite aho bihurira no kwangiza umwijima. Byongeye kandi, kunywa inzoga birenze inshuro uriraho bishobora kongera ibyago byo kurwara umwijima.
Iyo inzoga
zinjiye mu mubiri ari nyinshi, umwijima uba ufite ibyago byo gukusanya amavuta
menshi. Kubera iyo mpamvu, umwijima ufite ibinure byinshi ni kimwe mu biranga
indwara y’umwijima.
2. Kurya hanze kenshi
Kurya muri za resitora
cyangwa mu tubari buri gihe bishobora kwangiza ubuzima bw’umwijima. Usibye
indwara y'umwijima iterwa no kunywa inzoga nyinshi, hari n’izindi mpamvu zishobora
no guteza ingaruka mbi ku mwijima wawe.
Ku bijyanye n’imirire,
kurya hanze kenshi bifatwa nk’impamvu yo kwiyongera gukabije kw’indwara
zitandukanye. Mu gihe ingano y’ibyo kurya yiyongera, intungamubiri za karori nazo
zirazamuka. Kunywa cyane ibinyobwa birimo karori biganisha ku mubyibuho ukabije
bikaba bifitanye isano n'indwara y'umwijima.
3. Gahunda ihindagurika
yo kurya
Isano rikomeye rir hagati
y’indwara z’umwijima wuzuye ibinure n’umubyibuho ukabije risobanura ko uburyo
bwo kurya buhindagurika bushobora kwangiza umwijima wawe mu gihe hadafashwe izindi
ngamba.
Kurya utinze nijoro,
gusiba gufata ifunguro rya mu gitondo, no kurya vuba ni imwe mu myitwarire y’imirire
ishobora gutera umubyibuho ukabije, ugasanga byangije umwijima.
4. Kurya ibiryo bya “fast
foods” buri gihe
Birakunzwe cyane ariko
burya kurya ibyo biribwa bigira ingaruka mbi ku buzima. Biriya biribwa biba
byuzuyemo isukari nyinshi, umunyu, hamwe n’amavuta. Brent Tetri, M.D, umwarimu
w’ubuvuzi muri kaminuza ya St. LouisUniversity Liver Center, yashimangiye ko
hari “ibimenyetso bifatika” byerekana ko ibiryo bikunze kuboneka mu tubari
bizwi nka ‘fast food’ bishobora kwangiza umwijima bikabije.
Tetri yongeyeho ko
igituma ibi biryo nka burger, ifiriti, na pizza byangiza umwijima wawe kuko
biba birimo karori nyinshi.
5. Kuguma mu nzu igihe
kinini
Kwakira umwuka mwiza n’izuba
rihagije bifite inyungu nyinshi ku buzima. Imwe muri zo, nuko birinda umwijima
wawe kwangirika cyane. Imirasire y'izuba ihagije itanga vitamine D. Ubushakashatsi
bwerekanye ko kubura Vitamine D bigira uruhare mu ndwara zifata umwijima.
Niba udashobora kujya
hanze kugirango wakire urumuri rw’izuba rwa buri munsi, ni byiza kubaza muganga
ubundi buryo butandukanye wakuramo vitamine D. Bumwe mu buryo bumenyerewe
burimo gufata ibyongera intungamubiri no kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamin D.
6. Kwishora mu mibonano
mpuzabitsina idakingiye
Indwara ya Hepatite B
ni virusi ishobora gutera ibibazo bitandukanye birimo kunanirwa k'umwijima,
kwangirika k’umwijima, no gupfa.
Muri raporo yakozwe na
Fondasiyo ya Hepatitis B,byagaragaye ko abantu bagera kuri miliyoni 2.4 banduye
indwara ya hepatite B muri Amerika. Virusi ya hepatite B (HBV) yandura binyuze
mu mibonano mpuzabitsina, gusangira inshinge, kuvuka, no guhura kw’amaraso mu
buryo butaziguye. Bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ya hepatite B ni ugukora
imibonano mpuzabitsina ikingiye.
Byagaragaye ko kwambara
agakingirizo bigabanya ibyago byo kwandura virusi ya hepatite B. Ni muri urwo
rwego, ugomba kwirinda gukoresha ibikoresho bwite by'undi muntu nk’uburoso
bwoza amenyo, isume, hamwe n'ubwiherero.
7. Gukoresha
ibiyobyabwenge binyuzwa mu nshinge
Gukoresha ibiyobyabwenge
bitera mu mitsi bizana ingaruka nyinshi. Urugero, hepatite C, virusi ya
hepatite ikwirakwizwa no guterwa amaraso yanduye, bikongera ibyago byo
kuyandura mu gihe hasangiwe inshinge abantu bari kwitera ibiyobyabwenge. Bityo
ugasanga iyi ibaye inzira yo kwangirika k’umwijima wawe bivuye ku biyobyabwenge
witeye mu nshinge.
8. Kunywa itabi
Abanywa inzoga nyinshi
biragaragara ko aribo bafite ibyago byinshi byo kwangiza umwijima. Ni nako
bimeze ku banywa itabi ryinshi. Igihe kinini, abantu batekereza ko kunywa ryinshi
bishobora kwangiza cyane ibihaha gusa. Ariko, ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa
itabi bishobora no kwangiza cyane umwijima.
9. Kunywa amazi make
Yaba umwijima, impyiko, cyangwa ibihaha, urugingo urwo arirwo rwose mu mubiri ruba ruri mu kaga gakomeye iyo utanywa amazi ahagije. Kunywa amazi adahagije bishobora gutera ingaruka mbi ku buzima kandi z’igihe kirekire. Amazi, afite uruhare runini mu gusohora imyanda mu mubiri.
TANGA IGITECYEREZO