Kigali

Zilatan Ibrahimovic yavuze umutoza mwiza wahinduye imikinire ye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/06/2023 10:01
0


Ikigirwamana cy'umupira w'amaguru ,Zilatan Ibrahimovic giherutse gusezera ku mupira w'amaguru ku myaka 41 y'amavuko yahishuye ko Fabio Cappelo ari we mutoza wahinduye imikinire ye.



Zilatan Ibrahimovic agiconga Ruhago, yarangwaga no ku uvuga amagambo akakaye, gutsinda ibitego byiza abifashijwemo n'ubuhanga afite mu mikino njyarugamba. Gusa uyu mukinnyi amakipe yakiniye ntabwo azibagirwa ukuntu kunyeganyeza inshundura aribyo byamuranze.

Ikigirwamana cy'umupira w'amaguru Zilatan Ibrahimovic, cyafashe umwanzuro wo gusezera ku mupira w'amaguru nyuma y'imvune zitamworoheye mu ikipe ya AC Milan. Bigoranye, mu gahinda kenshi yavuze ko nta Mana isezera ahubwo umupira w'amaguru usezeye Zilatan Ibrahimovic.

Nk'umuntu wiyise ikigirwamana, ak'ubumuntu ntabwo kiburiye, Zilatan Ibrahimovic yashatse kirira gusa afatira amarira ku maso ntibyagaragara kuko nta Mana irira.

Mu mpano ye idasanzwe, Zilatan Ibrahimovic yakiniye amakipe arimo Malmo, Ajax, FC Barcelona, Juventus, Paris Saint-Germain, Manchester United, Los Angeles Galaxy na AC Milan. 

Mu makipe atandukanye yagiye akinira yanatojwe n'abatoza batandukanye barimo Jose Mourinho, Pep Guardiola, Fabio Cappelo ndetse n'abandi. Nyuma y'uko aretse umupira w'amaguru, Ibrahimovic yatangaje umutoza mwiza wamutoje.

Mu kiganiro yahaye LA GAZETTE DE LA ITALIANO ishyami rya Milan yagize ati " Fabio Cappelo ni umutoza wahinduye imikinire yange Kandi ndabimwubahira. Ubwo twari muri Juventus twatwaye ibikombe byinshi "

I Zilatan Ibrahimovic, azibukirwa ku kuba  yaramariye  ibitego mu mazamu. Ibitego 573 byose yarabitsinze. Kuvuga akangaranya bagenzi be, no kumva ko ariwe mukinnyi rukumbi Isi ifite ni byo byamuranze.



Muri Manchester United Zilatan Ibrahimovic yatijwe na Jose Mourinho



Pep Guardiola yatoje Zilatan Ibrahimovic muri Barcelona



Muri Juventus umutoza Fabio Cappelo ngo niwe wigishije Zilatan Ibrahimovic uburyo bushya bwo gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND