Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangije imikino y'icyiciro cya 3 mu bagabo. Iki ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye ndetse hahita hakinwa umukino wa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Kamena 2023 kuri sitade Kamena iherereye mu karere ka Huye habereye umuhango wo gutangiza icyiciro cya 3 mu bagabo mu mikino y'umupira w'amaguru.
Ni umuhango witabiriwe ndetse unayoborwa n'abayobozi b'agateganyo ba FERWAFA; Perezida w'agateganyo kuri ubu Marcel Matiku ni we wavuze ijambo ryatangije iki gikorwa. Yatangiye ashimira abitabiriye anashimira amakipe yiyandikishije muri rusange.
Marcel Matiku yanasabye amakipe yose agiye gukina icyiciro cya 3 gushyiramo imbaraga anavuga ko nibigenda neza hazashyirwaho icyiciro cya 4.
Ati: "Turabasaba ko mwashyiramo imbaraga, iki ni icyiciro twifuza ko abana bose bafite impano mu mupira w'amaguru bakwitabira hirya no hino mu gihugu ntihagire umwana n'umwe wacikanwa".
Yakomeje agira ati "Ni biba ngombwa tukabona ko hari ubushake bwinshi tuzashyiraho n'icyiciro cya 4. Twifuza ko amakipe yose yakinisha abana bari munsi y'imyaka 24 nubwo bwose muri iki gice tworoheje ho gatoya hakajyamo n'abisumbuyeho kugira ngo dutangirane nabo".
"Icyo tugomba gushyiramo imbaraga ni uko iki cyiciro kizamukiramo abana bakazakomereza mu cyiciro 2 ndetse n'icya 1 ubundi bakazagera no mu ikipe y'igihugu".
Uyu muhango watangijwe n'umukino wa mbere AS Huye yahise itsindamo igitego 1-0 ikipe ya Ibisi FC.
Ikipe ya Ibisi FC yatangiye itsindwa umukino wa mbere
Ikipe ya AS Huye yatangiye itsinda umukino wa mbere
Uko umuhango ufungura imikino y'icyiciro cya 3 wari wifashe
Fiston ukinira Ibisi FC ni umwe mu bigaragaje cyane
Isaak wa AS Huye nawe ni umwe mu bigaragaje dore ko ari nawe watanze umupira uvamo igitego
TANGA IGITECYEREZO