Umunyamuziki Ruhumuriza James umaze imyaka irenga 15 mu muziki, yatangaje ko ageze kuri 80% ategura akanatunganya album ye ya munani iriho indirimbo ‘Mfata’ yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023.
King James avuga ko ataramenya indirimbo zizaba zigize
iyi album ye, ariko hashize amezi macye asohoye indirimbo ebyiri zirimo ‘Sinshaka
ko uryama ubabaye’ ndetse na ‘Turacyari Babandi’ ziri mu zigize iyi album ye
munani.
Uyu munyamuziki yabwiye InyaRwanda ko n’ubwo abantu
bamuzi cyane mu ndirimbo zigaruka ku rukundo, iyi album ye nshya ‘izanitsa kuzindi
ngingo z’ubuzima busanzwe’ ku buryo yizera ko abakunzi be bazanogerwa mu bihe
binyuranye.
King James avuga ko ategura iyi album yatekereje ku
bahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki ndetse n’abandi bamaze igihe nk’icye
mu muziki.
Ati “Izaba iriho indirimbo nakoranye n’abahanzi bo mu
gihe cyanjye mu muziki ndetse n’abahanzi bashya bagezweho muri iki gihe.”
Ni album avuga ko ari gukora abifashijwemo na ba
Producer bamaze igihe kinini mu muziki ndetse na ba Producer bo muri iki gihe.
Ati “Ni album izafata ibisekuru byombi, kandi ndizera abantu bazanogerwa.”
Uyu muhanzi atangaje ko ageze kuri 80% ategura album
ya munani, mu gihe aherutse kugaragara kuri album ya Juno Kizigenza aho
bakoranye indirimbo yitwa ‘You’.
King James avuga ko gukorana indirimbo na Juno
Kizigenza, ahanini byaturutse ku kuba ‘ari umuhanzi w’umuhanga kandi ugira
ikinyabupfura’. Ati “Ibyo byose byorohereje gukorana nawe, kandi ndizera abantu
barakunze iriya ndrimbo’.
Uyu muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars,
avuga ko indirimbo ye ‘Mfata’ ijyanye n’ibihe by’impeshyi, kuko irabyinitse
kandi izafasha cyane abakundana bashaka kubyinana bizihiza urukundo rw’abo.
Ati “Ni indirimbo ibyinitse, muri rusange natekereje
kubakundana, bageze muri iki gihe cy’impeshyi. Ni ukubwira umuntu mugiye
kubyinana, turi mu bihe by’impeshyi, abakundana bakagerana, bakabyinana neza.”
King James yatangaje umushinga wa album ye ya munani,
nyuma y’uko ashyize ku isoko album ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo
yakoranye n’abahanzi banyuranye ndetse n’ize bwite.
Ni album yacuruje ku rubuga rwa Zana Talent yashinze,
kandi yamwinjirije arenga Miliyoni 60 Frw.
King James yavuze ko ageze kuri 80% ategura album ye
ya munani
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MFATA’ YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO