RFL
Kigali

Se wa Tupac arashinja Amerika urupfu ry'umuhungu we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/06/2023 9:49
0


Nyuma y'imyaka 27 umuraperi w'icyamamare Tupac yitabye Imana, Se umubyara arashinja Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira uruhare mu rupfu rw'umuhungu we.



Ku ya 13 Nzeri 1996, umuraperi ukomeye mu mateka, Tupac Amaru Shakur, yitabye Imana. Uyu muhanzi w’Umunyamerika, akaba igihangange mu Isi y’imyidagaduro ndetse n’umwanditsi w’indirimbo, yapfiriye mu modoka yari atwaye i Las Vegas biturutse ku makimbirane y’abaraperi bo mu gice cy’Uburasirazuba(East Coast) n’igice cy’Uburengerazuba (West Coast).

Urupfu rwe, hamwe n’urw'umuraperi mugenzi we Biggie Smalls, ntirurasobanuka, bityo ibitekerezo by'ubugambanyi bikaba bikiri byinshi.

Ku rundi ruhande, Se, Billy Garland, arabizi neza. Ku rubuga rwa YouTube rwitwa  The Art of Dialogue, yasobanuye ko kuri we nyirabayazana w'iyicwa ry'umuhungu we ari Guverinoma ya Amerika.

Se wa Tupac yatunze agatoki guverinoma ya Amerika mu kugira uruhare mu rupfu rw'umuhungu we

Mu ijoro ry’iyicwa rya Tupac, we hamwe n’abandi bagize itsinda rye n’inshuti bakoranaga Muir label ye, Death Row Records, bakubise Orlando Anderson, umwe mu bari bagize agatsiko bari bahanganye i Las Vegas, mu mukino w'iteramakofe wahuzaga Mike Tyson na Bruce Seldon. .

Nyuma yo gukubitwa, Orlando Anderson yakurikiye imodoka ya Tupac na Suge Knight maze arasa amasasu ku modoka, biza no kuvamo urupfu rw'uyu muraperi.

Billy Garland yavuze ko imyitwarire y'umuhungu we idakwiye kandi ko yabikoze gusa kugira ngo yubahwe kandi yigaragaze imbere ya Death Row na Suge Knight.

Icyakora,  ngo ntabwo yemera ko Orlando Anderson yagize uruhare mu iyicwa ry'umuhungu we, kuko ibimenyetso byose byabonetse nta gihamya bitanga. Byongeye kandi, nyirarume wa Anderson, Keefe D, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gatsiko ka Crips, amaze imyaka myinshi yishinja urupfu rwa mwishywa we, ariko Garland avuga ko byose biri mu rwego rwo guhishira guverinoma.

Billy Garland avuga ko Nyirarume wa Tupac yishinja icyaha cyo kumwica nyamara ari amanyanga yo guhishira Guverinoma ya Amerika

Ati: "Ntekereza ko gatera ari guverinoma. Sinzi uyu mugabo, Keefe. Birashoboka ko yahatiwe kuvuga ibyo kugira ngo akemure ibibazo bimwe. Ariko, sinkeka ko hari aho ahuriye n'urupfu rw’umuhungu wanjye. Habe na gato. Byose ni guverinoma ibyihishe inyuma.”

Se wa Tupac kandi yanakomoje ku bihuha bimaze igihe bivugwa ko Suge Knight wahoze ayobora inzu y'umuziki ya Death Row yabarizwagamo Tupac, ariwe wamwishe yabihakanye avuga ko Suge Knight atariwe wamwiciye umuhungu.

 Avuga ko impamvu yemeza ko Guverinoma ya Amerika ariyo ibyihishe inyuma ari uko hari umukozi wa FBI mu 2021 wasohoye inyandiko igaragaza uruhare rwa Amerika mu rupfu rwa Tupac. Ibi byatumye ahita yirukanywa ndetse bituma na benshi bizera ibyo yatangaje.

Nyuma y'imyaka 27 Tupac apfuye arashwe, urupfu rwe rukomeje kuvugwaho byinshi

TMZ yo yatangaje ko ibyo Se wa Tupac ashinja Guverinoma ya Amerika, byenda gusa n'ibyerekanywe muri filime mbarankuru ishingiye ku buzima bwa Tupac yitwa 'All Eyes On Me' hamwe n'indi yitwa 'Who Shot Pac & Biggie', aho izi zombi zigaragaza uruhare Amerika yagize mu rupfu rw'uyu muraperi ndetse harimo n'ubuhamya bamwe bahoze ari maneko batanze bavugako bari baratumwe na Amerika kuneka Tupac Shakur. Ibi byose nibyo Se ashingiraho avuga ko Amerika ariyo yihishe inyuma y'urupfu rw'umuhungu we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND